Iki kigo cyasobanuye ko abasaba aya makuru ari abatekamutwe, ndetse bageze ku makuru y’abantu barenga miliyari ebyiri binyuze mu makuru bibye ikindi kigo cyakoranaga na Google cya Salesforce.
Iki kigo cyavuze ko amakuru aba bajura babonye ari ay’ibanze ari yo mpamvu bari gukoresha ubutekamutwe bwo kwiyita impuguke mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo babone amakuru ahagije.
Itangazo Google yashyize hanze rivuga ko “Ubu buryo bushya buri gushyira igitutu ku bantu cyane cyane abakoreshaga uburyo bucungwa na Salesforce.”
Iki kigo cyasabye ko abantu batangira guhindura ijambobanga ryabo, no gukoresha uburyo bwo kurinda amakuru yawe buzwi nka ‘two-factor authentication’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!