Aya ni yo mande ya mbere Google iciwe hashingiwe ku itegeko rizwi nka Digital Markets Act (DMA) rigenga amasoko y’ikoranabuhanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Komisiyo y’u Burayi yavuze ko Google yarenze kuri ayo mategeko kubera ko yashyiraga imbere serivisi zayo bwite mu ishakiro ryayo rya Google Search, aho izindi serivisi zihangana na yo zitahabwaga umwanya ungana.
Mu byagarutsweho harimo serivisi zijyanye no kugura ibintu kuri internet n’iz’ubwikorezi, aho Komisiyo y’u Burayi yavuze ko Google yashyiraga imbere izayo kurusha izindi serivisi z’abahanganye na yo.
Nanone Google yashinjwe kubangamira abakora porogaramu zitandukanye ku bijyanye n’uburyo bazishyuza.
Google yashinjwe kugabanya uburyo abakora porogaramu bashobora kugurisha serivisi zabo ku bakiliya, cyane cyane binyuze muri Google Play Store.
Komisiyo y’u Burayi yavuze ko ibyo bishobora kubangamira irushanwa, kuko abategura porogaramu batabona umudendezo wo guhitamo uburyo bwiza bwo kugurisha serivisi zabo, kandi abakiriya bakaba batabona amahirwe menshi yo kugereranya ibiciro cyangwa guhitamo ubundi buryo.
Mu yandi magambo, ikibazo si uko Google ifite Google Play Store, ahubwo ni uko abayobozi b’u Burayi bavuze ko Google yakoresheje ububasha ifite kuri iyo platform kugira ngo igabanye amahitamo y’abakora porogaramu n’abakiriya babo.
Komisiyo y’u Burayi yavuze ko amande yose agizwe n’ibice bibiri bitewe n’amakosa abiri atandukanye yakozwe na Google.
Yaciwe miliyoni 460 z’Amayero (hafi miliyoni 524.7 z’Amadolari) kubera gushyira serivisi zayo imbere muri Google Search, mu gihe andi miliyoni 430 z’Amayero (hafi miliyoni 490 z’Amadolari) yayaciwe kubera kubuza abakora porogaramu gutanga uburyo buhendutse ku bakiliya babo.
Komisiyo y’u Burayi yavuze ko mu kugena ingano y’aya mande yarebye uburemere bw’ibyo Google yakoze ndetse n’igihe yamaze itubahiriza ayo mategeko.
Komiseri w’u Burayi ushinzwe ikoranabuhanga, Henna Virkkunen, yavuze ko Google yabangamiye ibigo bitanga serivisi zisa n’izayo, kuko bitahabwaga amahirwe angana yo kugaragara kuri Google Search.
Ati “Twabonye ko Google ibangamira ibigo bitanga serivisi zisa n’izayo, nka serivisi z’ubucuruzi cyangwa iz’imikino, kubera kutabiha umwanya ungana kuri Google Search.”
Yongeyeho ko Google yanabujije abakora porogaramu gutanga uburyo bwo kugabanya ibiciro ku bakiliya babo binyuze muri Google Play Store.
Aya mande aje mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje gukaza amategeko agamije kurinda ihiganwa mu rwego rw’ikoranabuhanga, cyane cyane ku bigo binini bifite uruhare rukomeye ku isoko rya internet.
Itegeko rya Digital Markets Act ryashyizweho kugira ngo rigabanye uburyo ibigo binini by’ikoranabuhanga bishobora gukoresha ububasha bifite mu kubangamira abandi batanga serivisi zisa na zo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!