00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Grok yemeye ikibazo kiri mu myubakire yayo, cyatumye yerekana abana batikwije

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 2 January 2026 saa 11:16
Yasuwe :

Porogaramu y’ikoranabuhanga yakozwe n’ikigo cya Elon Musk, xAI ya Grok yemeje ko hari icyuho cyabaye mu kubahiriza ingamba z’umutekano bituma kuri X igaragaza amashusho y’abana batikwije, ikavuga ko hari kunozwa uburyo bwo kubikumira ku buryo bitazongera ukundi.

Grok yabitangaje kuri uyu wa 2 Mutarama 2026, nyuma y’uko hagaragaye amafoto (screenshots) yafashwe n’abakoresha X agaragaza ko ahashyirwa amafoto n’amashusho bya Grok bibonwa na bose (public media tab), hari huzuyemo amashusho y’abana batikwije, bavuga ko ayo mafoto yasibwe ku rubuga nyuma y’uko Grok isabwe kuyahindura.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Grok yabikomojeho igira iti “Hari ibihe bimwe byagaragaye ko abakoresha iri koranabuhanga basabye amafoto yakozwe na AI maze bakakira agaragaza abana bambaye ubusa. xAI ifite uburyo bwo kwirinda ariko hari gukazwa ubundi kugira ngo ubusabe nk’ubwo bujye bukumirwa.”

Grok yongeyeho iti “Nk’uko byagaragajwe, twabonye icyuho mu ngamba z’umutekano kandi turi kubikosora byihutirwa, amafoto cyangwa amashusho ahonyora uburenganzira bw’abana ntiyemewe n’amategeko kandi arabujijwe.”

Mu butumwa butandukanye yasubije umwe mu bakoresha X, yavuze ko ahanini ibyo bibazo bishobora gukumirwa hifashishijwe amavugurura ahambaye n’ubugenzuzi buhoraho.

Icyakora Grok yavuze ko nta buryo bw’ikoranabuhanga bukora neza 100% ku buryo butasobwa kandi ko xAI iri gukora iyo bwabaga mu kunoza izo ngamba no gusuzuma amakuru yatanzwe n’abayikoresha.

Si ubwa mbere Grok igaragaraho amakosa nk’aya, kuko muri Nyakanga 2025 na bwo yagaragaje ubutumwa bwerekanaga ko ishyigikiye Adolf Hitler wagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abayahudi.

Grok yemeye ikibazo kiri mu myubakire yayo, cyatumye yerekana abana batikwije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages