Bamwe mu batanze ibiganiro kuri uyu wa Kane ku wa 19 Ukwakira 2023, ubwo haganirwaga ku cyatuma ‘Abatuye uyu mugabane babona amahirwe ari mu ikoranabuhanga’, bagaragaje ko hari intambwe ikwiye guterwa mu kubona akamaro ikoranabuhanga rifiteye umugabane wa Afurika.

Aha hatanzwe urugero mu rwego rw’imyidagaduro aho ibindi bihugu cyane iby’u Burayi byafashe iya mbere mu guteza imbere imico yabyo binyuze muri sinema ariko muri Afurika bikaba bidakorwa n’aho bikorwa ugasanga ntibikorwa neza.

Umuyobozi Mukuru wa ‘Take Back the Media’, Derrick N. Ashong, yavuze ko uko imico y’ahandi itezwa imbere Afurika ihora isigwa inyuma.

Yagize ati “Reba Hollywood bavuye muri Amerika byajya muri Aziya no mu bindi bihugu ariko ntibaje muri Afurika. Duhora tuvuga iby’umuco wacu ariko wajya kureba filimi runaka ugashaka iyakozwe na Hollywood kuko yakugaragarije ko ariho ibyiza biba.”

Yavuze ko kuri ubu muri Afurika hari ikibazo cy’ibikorwaremezo byafasha mu kugaragaza umuco wayo uko umeze kandi bidakozwe n’abandi.

Ati “Ibindi bihugu bikora uko bishoboye bigashora imari mu kugaragaza ukuri kwabyo ariko twe hakabura amafaranga yo gushora mu bikorwa nk’ibi, twavuga ntibigere kure kuko nta ngufu byashyizwemo.”

Yavuze ko umuco ariwo ugena agaciro k’abantu. Ati “Umuco ni nk’ifi mu mazi, iyo iyarimo ntiyumva ko iyarimo ariko iyo iyabuze nibwo ihita ibona agaciro kayo. Hari amahirwe ahari mu kongera kwita ku muco wacu muri iyi Si iri kwiruka mu iterambere.”

Derrick yasabye ko hashorwa imari muri sinema, hagashyirwho ibikorwaremezo by’ingenzi kandi byose bigashyigikirwa n’imiyoborere myiza iharanira kubungabunga umuco.

Umuyobozi Mukuru wa Universal Music muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse no muri Afurika y’Epfo, Sipho Dlamini, yavuze ko kuri ubu abantu bose bagomba kwiyumvisha ko imikorere y’inzego zinyuranye cyane nko mu myidagaduro, yahindutse cyane.

Ati “Igihari kuri ubu ni uko abantu bagomba gushingira ibikorwa byabo ku ikoranabuhanga. Ni byinshi byagiye bihinduka uko imyaka yashiraga ku buryo kugeza ubu amahirwe menshi cyane ariho ari [mu ikoranabuhanga].”

“Nk’abari mu nzego z’imyidagaduro tugomba kubanza kwiyumvisha Isi turimo noneho tukanatekereza ku buryo twagena abagenerwabikorwa bacu bazajya babonamo ibyo dukora mu buryo bworoshye, niyo nzira yonyine yo guteza imbere umuco wa Afurika.”

Yagarutse kandi ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga avuga ko ari uburyo bwiza Abanyempano banyuranye ba Afurika bashobora kumenyekanishamo ibihangano byabo kandi bikagera kure.

Yasabye abari mu rwego rw'imyidagaduro kwfashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umuco wa Afurika
Yasabye abari mu rwego rw'imyidagaduro kwfashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umuco wa Afurika
Umuyobozi muri Universal Music, Sipho Dlamini, yagaragaje ko hari amahirwe mu gukoresha imbugankoranya mbaga mu guteza imbere urwego rw'imyidagaduro
Umuyobozi muri Universal Music, Sipho Dlamini, yagaragaje ko hari amahirwe mu gukoresha imbugankoranya mbaga mu guteza imbere urwego rw'imyidagaduro