Impinduka za mbere zizagaragazwa n’uburyo amajwi asohorwa n’ibikoresho byifashisha Bluetooth [écouteur] azajya aba ayunguruye kurusha mbere, bikajyana n’ikoranabuhanga rishya mu twumvisho [écouteur] dukoresha ubu buryo. Bizanajyana n’uburryo umuriro uzajya ugenda ari muke ugereranyije n’ibisanzwe.
Iri koranabuhanga ryiswe Bluetooth LE (LE isobanura Low Energy ni ukuvuga Bluetooth idatwara umuriro mwinshi) rizatuma abantu bashobora no gusangizanya ibyo bari kumva bakoresheje igikoresho kimwe.
Ni ukuvuga ngo niba uri kumva umuziki kuri écouteur zawe, ukaba ushobora gusangiza undi muntu nawe agafatira ku yawe akumva.
Ibyo bizafasha abantu benshi kumva nk’indirimbo imwe cyangwa ikindi kintu kimwe. Nko mu gitaramo cyangwa ahandi hateraniye abantu benshi, ubu buryo buzafasha ko abantu benshi bumva ibintu bimwe buri muntu ari ukwe, ariko aho amajwi ari kuva ari ku gikoresho kimwe bafatiyeho.
Abantu bafite ubumuga bwo kutumva nabo iri koranabuhanga rishya rya Bluetooth mu gihe gito rizashyirwa mu twumvisho tubafasha kumva.
LE Audio ikora kuri écouteur zikoresha Bluetooth kandi ku muntu wari uzisanganywe ntabwo ashobora kurishyiramo, ahubwo bimusaba kugura inshya zizashyirwa mu isoko mu minsi mike.



















TANGA IGITEKEREZO