Impinduka ziri kuba mu rwego rw’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bijyanye n’iry’ubwenge buhangano ‘AI’ ni zo zabaye imbarutso y’ivuka rya "Googlebook", icyiciro gishya cya mudasobwa zubakiye kuri porogaramu ya ‘AI’ izwi nka Gemini [Gemini Intelligence].
Iyi mudasobwa izajya ikoresha Android, bivuze ko izaba ifite porogaramu zikomeye zo ku isoko rya Google Play. Izaba kandi inafite ChromeOS; porogaramu ikoreshwa cyane ku Isi mu gushakisha amakuru kuri internet.
Kugeza ubu, nta amakuru ahagije yari yajya hanze kuri iyi mudasobwa nshya, ariko hari ibyatangajwe na Google ku bijyanye n’imiterere n’imikorere.
Ikimara gufungurwa, ikintu cya mbere uzajya ubona ni akamyasa [cursor] udasanzwe umenyereye.
Binyuze mu bufatanye n’itsinda rya Google DeepMind, iyi mudasobwa yahawe uburyo bushya bwitwa ‘Magic Pointer’, buzana ubushobozi bwa Gemini mu biganza byawe.
Dore impamvu! Kunyeganyeza gato aka kamyasa, Gemini izajya ihita iguha uburyo butandukanye bwo kugera ku kintu runaka cyerekeranye n’aho ugatunze.
Urugero; ushobora gutunga aka kamyasa ku butumwa bwa email runaka, Gemini igahita iguha amahitamo y’ibijyanye nabwo ushobora kumenya, nk’inama zateguwe, ubutumire runaka n’ibindi.
Ikindi uramutse uhisemo amafoto abiri [imwe y’icyumba cyawe n’indi y’igitanda gishya], Gemini ishobora guhita iyahuza mu isegonda kugira ngo urebe uko bigaragara hamwe.
Hari uburyo bwa ‘create a widget’, bwo kwiyubakira porogaramu ishyirwa kuri ‘desktop’ ushobora gusangamo amakuru y’ingenzi ukenera buri munsi bitakugoye.
Igishya ni uko kuri iyi nshuro umuntu azajya akoresha amabwiriza y’amagambo gusa bitewe n’ibyo ushaka [prompting], hanyuma Gemini ishake amakuru kuri internet cyangwa ihuze amakuru yo muri porogaramu zawe bwite nka Gmail cyangwa kalindari, iyashyire hamwe muri ya ‘widget’ ku buryo uzajya uyageraho mu buryo bworoshye.
Kuko ikoresha Android, Googlebook izaba yubatswe mu buryo ushobora kuyihuza na telefoni yawe ku buryo ushobora gukomeza ibikorwa byawe nubwo waba utayifite.
Ushobora gukoreshereza telefoni yawe muri mudasobwa, no ku rundi ruhande bikagenda gutyo.
Hari n’uburyo bwitwa ‘Quick Access’ bugufasha kureba, gushakisha, no gushyira inyandiko [files] zo muri telefoni yawe muri mudasobwa mu buryo butagoranye.
Inyuma hayo hazaba hari akarongo gatambitse kaka mu mabara asanzwe amenyerewe ya Google ’glowbar’, kakazasimbura igikirango cy’inyuguti nini ya ’G’ twari dusanzwe tumenyereye.
Google iri gukorana n’ibigo bikomeye birimo Acer, ASUS, Dell, HP, na Lenovo kugira ngo bakore icyiciro cya mbere cy’izi mudasobwa. Buri Googlebook izaba ikozwe mu bikoresho byo ku rwego rwo hejuru cyane [premium craftsmanship], mu miterere n’ingano bitandukanye.
Izi mudasobwa ziteganyijwe kugera ku isoko no gutangwaho amakuru arambuye kurushaho mu mpera z’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!