00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe akuma gafasha kumva ibyo inyamaswa itekereza

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 3 April 2026 saa 08:59
Yasuwe :

Abashakashatsi bo mu Busuwisi bashyize hanze utwuma dukoranye ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) buzatuma abantu bamenya uko inyamaswa zimerewe, binyuze mu guhindura amajwi yazomo inyandiko.

Tariki ya 1 Mata 2026, ni bwo amakuru y’ubu bushakashatsi yatangiye kuvugwa mu binyamakuru bitandukanye.

Ibigize utu twuma ni udufata amajwi na ‘sensor’ zishinzwe kugenzura no kwiga imihindagurikire y’ijwi n’imyitwarire y’nyamaswa ibi byose bikabihinduramo ururimi rwumvwa n’abantu.

Ibi bizafasha abantu kumva ibyo inyamaswa zivuga. Nk’inka yaremewe akuma bayambika mu ijosi, yakwabira kagahindura ibyo ivuze mu magambo, nyirayo akamenya uko itungo rye rimerewe.

Ikoranabuhanga nk’iri ryakoreshejwe mbere n’abashakashasti bo mu Mujyi wa Lausanne, mu Busuwisi, bakoresheje utwuma twubakanywe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano tubasha guhindura amajwi y’inyamanswa amagambo bashobora kumva.

Akuma gafata amajwi atandukanye, kakayasesengura gakoresheje AI kakayahinduramo ururimi rwumvwa n’abantu.

Mu 2022 iri koranabuhanga nanone ryifashishijwe mu bushakashatsi bwakoze n’ikigo Swiss Federal Institute of Technology Lausanne (EPFL). Icyo gihe bashakaga gukurikirana ingendo n’imyitwarire y’inyamanswa zo mu gasozi.

Icyo gihe na bwo bakoze igikoresho bambika mu ijosi ry’inyamanswa gifite akuma gafata amajwi. Kafashije gutahura ubwoko butandukanye bw’inyamanswa bitewe n’amajwi yazo hamwe n’imihindagurikire y’ikirere cy’aho ziri.

Ibi byuma hari n’ibisanzwe byambikwa inka, bifasha aborozi kuzikurikirana bakamenya aho ziri, bikabafasha no kumenya igihe cyiza cyo kuzitera intanga hashingiwe ku makuru y’imihindagurikire ibera mu mubiri wazo.

Hakozwe akuma gafasha kumva ibyo inyamaswa itekereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages