Ubwo uru ruganda rwamurikaga iyi batiri ikoresha ingufu za “Atomique”, mu ntangiriro z’ukwezi gushize, rwatangaje ko ishobora no kwifashishwa mu ndege zitagira abapilote ‘unmanned aerial vehicle- UAV’, ibikoresho byifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano ‘AI’, robot, ibikoresho by’ubuvuzi n’ibindi bekenera gukoresha umuriro.
Impamvu batiri y’ubu bwoko ishobora kumara imyaka itarashiramo umuriro kandi ikaguma ikoresha neza igikoresho irimo, ni uko ingufu zayo zihora zikora, nazo zikabyara umuriro.
Iyi batiri yamuritswe yiswe BV100, ni nto cyane ugereranyije n’izindi zishyirwa muri telefoni. Ifite ubushobozi bwo gutanga umuriro wa microwatts 100 mu isegonda rimwe, ufite volt 3.
Imiterere yayo y’inyuma ntishobora gutuma iyi batiri yangizwa n’umuriro cyangwa ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru, nk’uko uruganda rwa Betavolt rubitangaza.
Umutekano wayo urizewe ku buryo ishobora gushyirwa mu bikoresho bishyirwa mu bantu kugira ngo bifashe ubuzima bwabo kugenda neza, nko mu gifasha umutima gukora neza [pacemaker], kandi bikaba nta ngaruka runaka byagira ku muntu.
Kuri ubu izi batiri ziri gukorerwa igerageza kugira ngo harebwe ubuziranenge bwazo, n’icyaba gikwiye gukosorwa kugira ngo zibe zakoreshwa mu buryo bweruye.
Uru ruganda rwatangaje ko mu 2025 rufite gahunda yo kuba rwaratangiye gukora batiri nk’izi zitandukanye n’izisanzwe zikorwa muri Lithium [Lithium-ion], zifite ubushobozi bwo gutanga umuriro ufite ingufu za watt imwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!