Ikibazo cyo kutagira laboratwari by’umwihariko ku mashuri y’igisha siyansi gisa nk’aho kikiri ingutu kuko imibare yatangajwe na MINEDUC muri 2019 ku ishusho y’uburezi mu mwaka wa 2018, yerekanye ko 78.4% by’amashuri yisumbuye mu Rwanda atari afite laboratwari.
Uku kutagira laboratwari bituma abanyeshuri biga kuri aya mashuri hari ubumenyi batabasha kugira ahanini bitewe n’uko nta ngero zifatika umwarimu abaha cyangwa ngo abe yabajyana ahantu abereka ibyo ari kubigisha kugira ngo babyumve neza.
Nyuma yo kwitegereza iki kibazo sosiyete yitwa O'Genius Priority Ltd yahisemo gukora urubuga irwita ‘O'Genius Panda’ ruriho imfashanyingisho zibanda ku mikorongiro ikorerwa muri laboratwari (laboratory experiment practicals) kugira ngo rujye rufasha ibyo bigo by’amashuri kuziba icyo cyuho, ari nako runorohereza abo banyeshuri kubona ubumenyi abandi baba baboneye muri izi laboratwari.
Umuyobozi wa O'Genius Priority Ltd, Igiraneza Origène aganira na IGIHE yavuze ko ibibazo bishingiye ku kutagira laboratwari n’impanuka ziyiberamo biri mu byatumye bahitamo kuzana iyi laboratwari y’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Igitekerezo cyaturutse ku ibura ry’ibikoresho byo muri laboratwari mu burezi kuva mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza ahigishwa siyansi. Abanyeshuri benshi biga bafata mu mutwe gusa kandi badashobora gushyira mu bikorwa ibyo biga kuko usanga ibigo nta bushobozi bifite bwo kubaka laboratwari cyangwa ngo abanyeshuri babe bakoresha laboratwari bisanzuye”
Yakomeje agira ati “Hari impanuka nyinshi zibera muri laboratwari zanatuma abana bahasiga ubuzima iyo batahuguwe neza. Niyo mpamvu twe twakoze O'Genius Panda nk’uburyo bunoze, buhendutse bwo gukoresha laboratwari z’ikoranabuhanga butuma umunyeshuri yisanzura bihagije akaba yakora imyitozo inshuro zose ashaka kandi nta mpungenge.”
Kuva mu 2017 ubwo iyi sosiyete yatangiraga kubaka uru rubuga yagiye ikorana bya hafi na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi kugira ngo mu gihe izaba yuzuye izabe ikubiyemo ibijyanye na gahunda y’igihugu mu bijyanye n’uburezi, ndetse nyuma y’uko rurangiye bakomeza gufatanya mu kurugerageza mu bigo bitandukanye.
Muri ibibihe bigoye bya COVID-19 abanyeshuri biga ibijyanye na Siyansi uru rubuga ruri kubafasha gukomeza gukurikirana amasomo yabo nta kiguzi basabwe.
Umunyeshuri ushaka gukoresha O’Genius Panda yifashisha mudasobwa cyangwa telefone igezweho, hanyuma akajya kuri uru rubuga akuzuza umwirondoro mugufi atanga amakuru ajyanye nibyo yiga ubundi agatangira gukoresha urubuga ntankomyi.
Kuva O’Genius Panda yashingwa kugeza uyu munsi abanyeshuri barenga 8,000 bava mu bigo birenga 100 mu Rwanda babashije kwiga bayifashishije.








Ibitekerezo 0