Kurya amavuta y’inka aba yatunganyijwe ‘Fromage’ mu gihe umuntu ari kunywa divayi ni umuco umaze kwamamara hirya no hino ku isi nubwo kugeza ubu ntawe uzi neza inkomoko n’impamvu bikorwa.
Uru rubuga rwitwa wineandcheesmap.com na porogaramu ishyirwa muri telefoni byakozwe na Gary Bader n’itsinda ryo muri Kaminuza ya Toronto muri Canada.
Kuri uru rubuga umuntu abasha gushakisha ubwoko bwa divayi na ‘Fromage’ zitandukanye, hakaza urutonde rurerure ku buryo ushobora no guhitamo ukurikije ibihugu zakorewemo.
Badar usanzwe akora ubushakashatsi ku binyabuzima yavuze ko umugore we ariwe watumye agira igitekerezo cyo gukora iyi porogaramu nyuma y’ubumenyi bwimbitse bakuye mu gitabo kivuga ku bwoko butandukanye bwa ‘Fromage’.
Mu kiganiro na The Independent, yavuze ko umugore we yazanye igitekerezo ko bishoboka guhuriza hamwe amazina y’ubwoko butandukanye bwa divayi na ‘Fromage’ ku buryo abantu bajya babasha koroherwa kumenya ibyajyanishwa bikarushaho kuryoha.
Badar ahamya ko iyi porogaramu yamufashije kumenya ubwoko bushya bwa ‘fromage’ atari asanzwe azi ndetse akaba ateganya kongeramo ibindi binyobwa birimo inzoga na ‘champagne’.



















TANGA IGITEKEREZO