Ibigize iri gare harimo radar ireba inyuma y’umukinnyi ishobora kumenya ibinyabiziga cyangwa abantu bari hafi kugera inyuma y’umukinnyi. Rifite kandi amatara ahinduka bitewe n’ibihe byo mu muhanda, ashobora kwaka cyane cyangwa gahoro bitewe n’umucyo uri hanze ndetse n’aho umukinnyi ageze.
Rishobora kandi kumenyesha umukinnyi ibyago bishobora kuba mbere y’igihe. Iyo radar cyangwa sensors zibonye ikintu gishobora guteza impanuka, umukinnyi ahita ahabwa ubutumwa cyangwa ibimenyetso bimuburira.
Uko byahujwe n’ingofero ikoresha AI
Amakuru ava ku igare yoherezwa ku ngofero yambarwa n’umukinnyi, kugira ngo amenye ibiri kuba atiriwe areba inyuma. Iyi ngofero y’ikoranabuhanga yakozwe na Canyon ifite amatara ya LED ashobora kwerekana icyerekezo umukinnyi agiye gufata.
Ifite kandi sensors zipima uko umukinnyi ameze n’aho areba. Harimo kandi uburyo bwo kuburira umukinnyi igihe hari ikinyabiziga cyangwa indi mbogamizi iri hafi ye.
Canyon ivuga ko intego yayo atari uko igare rigiye guhita ricuruzwa, ahubwo ari umushinga werekana ejo hazaza h’inganda zikora amagare. Intego nyamukuru ni ukugabanya impanuka z’abatwara amagare, kongera umutekano ku mihanda isangiwe n’ibindi binyabiziga, gukoresha ubwenge buhangano mu gufasha umukinnyi w’igare gufata ibyemezo byihuse n’ibindi.
Mu gihe Isi ikomeje gukoresha ikoranabuhanga mu binyabiziga bitandukanye, uruganda Canyon rwerekanye ko n’amagare ashobora guhabwa ubushobozi bwo kubona, gutekereza no kuburira utwaye igare mbere y’uko ibyago biba.
Nubwo iri gare rikiri umushinga ryerekana icyerekezo cy’amagare azakoreshwa mu myaka iri imbere, aho umutekano n’ikoranabuhanga bizaba biri ku isonga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!