Iyi mishinga yahembwe ku 6 Werurwe 2026 mu rwego gushishikariza abanyeshuri gukomeza imishinga bakora bakiri mu ishuri bakayishyira mu bikorwa, aho iyatsinze izafashwa gushyirwa mu bikorwa.
Keza Shania ari na we wahize abandi muri aya marushanwa afite umushinga wo gukora AI yifashishwa mu gusuzuma indembe kugira ngo hamenywe ikeneye ubufasha kurenza izindi ibizwi nka ‘triage’.
Keza yasobanuye ko iri koranabuhanga rizagabanya ibyago byo gupfira kwa muganga bitewe no gutinda kubona ubufasha.
Ati “Impfu mu barwayi ziri ku kigero cya 44,7% ziterwa no gutinda kubona ubufasha kwa muganga. Ikindi turabizi ko tugifite ikibazo cy’umubare muto w’abaganga n’abaforomo mu mavuriro ibyongera ibyago byo kutagerwaho n’ubufasha vuba, ariko muri iri koranabuhanga bizajya bitwara amasegonda atandatu kugira ngo umurwayi abe amaze gukorewa ‘riage’ ndetse umuforomo ahite abona urwego umurwayi akeneyeho ubufasha.”
Agaragaza ko iri koranabuhanga rizihutisha iryo suzuma ndetse hirindwe ibyago byo kuba umuntu yakwibeshya kuko iyi AI izajya ikoresha amakuru menshi atandukanye arimo ayo ku bitaro mpuzamahanga.
Indi mishinga yahembwe ni uwa Musemakweli Rossa Belyse, wo gukora ikoranabuhanga rihuza abahinzi n’aborozi ndetse n’abagoronome bari mu bice baherereyemo.
Ni ikoranabuhanga umuhinzi azajya agaragaza ikibazo ibihingwa bye bifite akoresheje amashusho, ifoto cyangwa amajwi, agasubizwa na agoronome uri hafi byaba ngombwa agahita yoherezwa ubufasha cyangwa ubujyanama bidasabye gutegereza igihe agoronome azabonekera.
Kabandana Marc ukora mu Rwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, afite umushinga wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye z’igihugu wahembwe muri aya marushanwa.
Kabandana agaragaza ko yabanje guhugurwa na SanTech ndetse ko abantu bose bafite imishinga imyaka idakwiye kubabera imbogamizi.
Ati “Isi iri kwiruka mu iterambere ubu turi mu mpinduramatwara ya kane, kandi yarahereye ku ya mbere bivuze ko hazabaho n’izindi. Rero kuba umuntu akuze ntabwo bikwiye gutuma asigara inyuma ahubwo akwiye guhora yihugura kugira ngo dukomeze kujyana n’iterambere.”
Gito Roy-Nathan ni Umurundi waje guhugurirwa mu Rwanda ku buryo yashyira mu bikorwa umushinga we wo gushyiraho ikoranabuhanga rifasha ibigo by’imari gutanga serivisi zoroheje bidasabye ko umuntu ajya gutonda umurondo kuri ibyo bigo kandi akeneye serivisi yoroheje nko kubona impapuro zigaragaza uko yakoresheje amafaranga (historique) n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa SanTech, Shema Fabrice, yagaragaje guhemba iyi mishinga biri mu rwego rwo gukangurira urubyiruko rukiri mu mashuri gushyira mu bikorwa imishinga bakoze bakiri ku ntebe y’ishuri kuko ari na bo ariho batangiriye umushinga wabo wa E-Visit.
Ati “Iyo turangiza umushinga wacu tukawureka ubu ntabwo mba nkorana BNR n’ibindi bigo bikomeye nahaye iyi mashini yanjye. Abanyeshuri bakwiye kumva ko iriya mishinga atari iyo gutuma bagira amanota meza mu ishuri gusa ahubwo yababera n’igisubizo cyo kwikura mu bushomeri ndetse bagaha n’abandi akazi.”
Kugeza ubu SanTech imaze guhugura abagera ku 1500, ndetse bafashije imishinga 46 kujya mu bikorwa.
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST 2), u Rwanda rwihaye intego yo guhanga nibura imirimo ibihumbi 250 buri mwaka.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Kayihura Muganga Didas, yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa imishinga yemewe ku rwego rwa kaminuza ari guhombya igihugu.
Ati “Hari igihe usanga umwana arangije akagenda akicara umwaka umwe, ibiri ategereje akazi nyamara hari umushinga yakoze akiga atigeze ashyira mu bikorwa. Nibura iyo haje abanyeshuri nk’aba babashije kuyishyira mu bikorwa bikangura n’abandi bagakomeza kwihangikra imirimo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!