Iyi porogaramu yitwa Darksword yatahuwe muri Ukraine, aho yashyizwe ku mbuga nyinshi za internet.
Iyi porogaramu yiba amakuru ifite ubushobozi bwo kwinjirira telefone za iPhone ikifashishwa mu kwiba amakuru bwite y'abantu arimo n’ajyanye na konti za banki cyangwa amafaranga koranabuhanga.
Ibi bibaye inshuro ya kabiri muri uku kwezi, aho abahanga bavumbuye porogaramu nk’izi zibasira ibikoresho bya Apple.
Iyi porogaramu ishyirwa ku mbuga runaka, ikabasha kwinjirira telefone zifungura izo mbuga zikoresha iOS za kera zirimo iziri hagati ya iOS 18,4 na 18,6,2 zashyizwe hanze na Apple hagati ya Werurwe na Kanama mu 2025.
Nubwo hataramenyekana telefone zimaze kwinjirirwa, kugeza ubu abahanga bavuga ko telefone za iPhone ziri hagati ya miliyoni 220 na miliyoni 270 zifite ibyago byo kwinjirirwa kuko ba nyirazo batarashyiramo iOS ifite ubwirinzi bubasha guhangana n’izi porogaramu.
Sosiyete ya Apple yamaze gukosora ayo makosa mu mutekano w'ikoranabuhanga binyuze muri porogaramu zayo yavuguruye, inakumira izo mbuga mbi za internet kuri porogaramu yayo ya Safari.
Apple yashimangiye ko kuvugurura iOS hagakoreshwa izigendanye n’igihe ari byo bishobora kurinda abantu kwinjirirwa.






Ibitekerezo 0