Iri guriro ryatangijwe ku wa 3 Werurwe 2021, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB na Dubai Ports World yabaye tariki 17 Ukuboza umwaka ushize.
DUBUY.com izajya ikora nk’andi maguriro akorera kuri murandasi nka Amazon na Alibaba ariko ryo rifite umwihariko w’uko rizibanda ku Mugabane wa Afurika.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, yavuze ko yishimiye ko u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere mu Karere gitangirijwemo iri guriro, aho rizafasha abacuruzi b’u Rwanda kugeza ibicuruzwa byabo mu muhanga bakoresheje interineti.
Yagize ati “Dutewe ishema no kuba u Rwanda rubaye igihugu cya mbere mu Karere gitangirijwemo ku mugaragararo iguriro rya DUBUY.com. Ubucuruzi nk’ubu bwo kuri internet ni bwo dukeneye muri iki gihe kuruta ikindi gihe cyose cyabayeho kuko budufasha guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus.”
Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie, we yavuze ko iri guriro rigiye kwihutisha gahunda yo guhuza abaguzi n’abagurisha ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Iguriro rya DUBUY.com rije ryiyongera ku bikorwa by’isoko ryo mu Rwanda no mu Karere, ndetse rije mu gihe igihugu cyacu kiri guteza imbere ikorwa ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga kandi twizeye ko rizadufasha kwihutisha gahunda yo guhuza abaguzi n’abagurisha.”
“Akazi nyako katangiye kandi dukeneye kwita ku gikorwa cyo kureba neza niba amasosiyete menshi yiyandikishije kugira ngo ibicuruzwa byabo bigere ku isoko mpuzamahanga. Twizeye kandi ko binyuze muri ubu buryo tuzashobora kugabanya ikiguzi gitangwa kugira ngo hakorwe ubucuruzi.”
Iri guriro rizatangizwa no mu bihugu byo mu Karere birimo Kenya, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyiciro cya mbere.
Mu cyiciro cya kabiri rizatangizwa muri Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda, Ethiopia na Djibouti mu gihe icya gatatu ho rizatangizwa mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Happening Now: RDB Deputy CEO, @zniyonkuru joins @RwandaInUAE Ambassador @ehategeka in the launch of @DPWorldUAE's https://t.co/uD9O2m9uW0, a new global e-commerce platform that will market Rwandan products to global markets.
Join the virtual session at https://t.co/eh3dP1LfUD pic.twitter.com/H13xDPlyr5
— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) March 3, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!