Aya marushanwa y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yabereye i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2026. Ategurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) ku bufatanye n’izindi nzego. Yitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye 26 mu Rwanda biturutse muri buri Ntara.
Imishinga yahatanaga yari mu byiciro bibiri harimo icy’umushinga mwiza mu gukoresha AI n’umushinga mwiza mu kuyikoresha mu kubaka imashini za robots.
Buri kigo cy’ishuri mu byitabiriye cyari gihagarariwe n’abanyeshuri bari hagati ya batanu n’icumi ndetse buri wese muri bo yahawe umudari w’ishimwe.
Umushinga w’ishuri rya Hope Haven Christian School watsinze ujyanye no kwifashisha ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote na ‘robots’ mu gushakisha ibisigaramatongo hatabayeho kwangiza ibikorwaremezo n’ibidukikije muri rusange.
Gwiza Franco wiga muri iri shuri yavuze ko binyuze muri uyu mushinga hagabanywa ikiguzi cyagendaga mu gushakisha ibisigaramatongo kubera ko bifashisha indege itagira abapilote mu gushaka amakuru y’uko aho hantu hakwiriye gucukurwa ndetse na ‘robot’ bakoze igashimangira ayo makuru.
Ati “Tuzajya twifashisha ‘drone’ mu kureba munsi y’ubutaka igapima niba hari ikintu kirimo noneho nyuma tukoherezayo indi ‘robot’ ijya kubigenzura neza, ibi byagabanya umwanya byatwaraga mu bikorwa byo gushaka ibisigaramatongo.”
Ku rundi ruhande umushinga wa AI wa Rwanda Coding Academy ujyanye no gushyiraho urubuga rw’ikoranabuhanga ruzajya ruhuza ikigo gishinzwe gutanga amazi n’abakiliya bacyo mu rwego rwo kugabanya ingaruka zaterwaga n’ibura ry’amazi rya hato na hato.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko kuva aya marushanwa yatangira mu 2023 amaze kwitabirwa n’abana barenga 800 ndetse ko abafasha gushyira mu ngiro amasomo biga ajyanye n’ikoranabuhanga.
Ati “Aya marushanwa ni umwanya mwiza wo gufasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa amasomo bize mu ishuri kandi bibafasha kumenya gukorera hamwe mu kuzana ibisubizo by’ikoranabuhanga bishobora kwifashishwa mu gukemura ibibazo bitandukanye.”
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Iradukunda Yves, yashimiye abarimu kubera uruhare bakomeje kugira mu gufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi bujyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo bitandatukanye muri sosiyete nyarwanda.
Ati “Kubona abanyeshuri bakora imishinga ikomeye y’ikoranabuhanga bangana uku ni ibintu bikomeye kandi bikwiriye gushimirwa abarimu babigisha kubera ko bakora akazi gakomeye kandi ndashaka kubasaba gukomeza kubishyiramo imbaraga.”
Aya marushanwa ari mu murongo wa gahunda y’u Rwanda yo kwimakaza Ikoranabuhanga no kugira inzobere muri ryo haherewe ku bato. U Rwanda kandi ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyemeje politiki yihariye igenga imikoreshereze y’ikoranabuhanga rya AI.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!