Muri Gicurasi uyu mwaka, Google yafashe umwanzuro ko Huawei itazongera gukoresha porogaramu zayo za Android muri telefoni ishyira ku isoko.
Izingiro nyamukuru ry’ikibazo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei ni uko iki gihugu cy’igihangange ku Isi cyagaragaje impungenge zo kuba u Bushinwa (aho Huawei ibarizwa) bushobora kwifashisha ibikoresho bya Huawei mu kuneka ibindi bihugu n’ibigo bitandukanye.
Iyo ni yo mpamvu mu 2012 Amerika yabujije sosiyete zitandukanye gukoresha ibikoresho bitanga internet bya Huawei.
Huawei yahise yamburwa uburenganzira bwo gukoresha Android, Operating System ya Google.
Huawei yahise ishyira imbaraga mu gukora operating system yayo yanamaze kujya hanze.
Ifite ubushobozi bwo gukora mu byuma by’ikoranabuhanga bitandukanye birimo na telefoni, gusa mu ntangiriro izatangira ikora muri televiziyo gusa, nyuma y’imyaka itatu ikoreshwe no mu bindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Huawei ivuga ko iyi Operating System nshya yamuritse izatangira ikoreshwa mu Bushinwa gusa, nyuma ikazagenda yagura imikorere yayo n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO