‘Hyundai Universe’ ni imodoka yo mu rwego rwo hejuru (VIP) ifite ikoranabuhanga rimenyerewe cyane mu ndege ryo kugira agasanduku k’umukara gafite umumaro nk'uw'ako mu ndege.
Nk'uko ijambo ’Hyundai’ bisobanura ibigezweho (modernité) n’imodoka zayo zirabigaragaza.
Hyundai ni uruganda rufite inkomoko muri Korea y’Epfo , nirwo ruganda rwa kane ku Isi mu zikora imodoka rukanazicuruza ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda ntirwasigaye inyuma mu kugerwaho n’imodoka zarwo, uruganda rwabaye ubukombe hirya no hino ku Isi, kuko no mu Rwanda hari ikompanyi iruhagarariye.
Ubwo Mugabo John ushinzwe ubucuruzi muri Hyundai Rwanda yaganiraga na IGIHE, yavuze ko batewe ishema n’imodoka nziza kandi ziramba bamaze kugeza ku Banyarwanda kuva batangira muri 2012 ndetse agaruka ku modoka bazanye ya Hyundai Universe yakwifashishwa mu gutwara abantu benshi mu buryo butekanye kandi bwiza.
Ati “Aho u Rwanda rugeze ni heza,natwe haduteye ishema ,niyo mpamvu nka Hyundai Rwanda dukomeza kuzanira Abanyanrwanda imodoka nziza kandi nshya kugira ngo n’ibijyanye n’ingendo ndetse no gutwara abantu bikomeze kuba ubudasa. Iyi modoka Hyundai Universe ni imodoka nziza ifite ikoranabuhanga kandi ibasha gutwara abantu 50 icyarimwe batekanye ku buryo umuntu yicara yisanzuye adahinamiranye .”
Yavuze ko igituma imodoka Hyundai Universe iba akarusho ari uko ifite agasanduku k’umukara (black box) gashinzwe gufata amajwi n’amashusho yaba ay’imbere mu modoka ndetse no hanze yayo ku buryo ntacyo wayoberwa cyayikozweho cyangwa cyabereyemo; ibintu biha umutekano usesuye abayigendamo.
Ati “Hyundai Universe ifite agasanduku k’umukara gafata amajwi n’amashusho y’ibyabaye byose bikagaragara. Ntabwo umuntu yakugonga ngo yiruke maze ngo uzamuyoborwe kuko ugakuramo ukabireba,iyo hari umujura wibye karabikwereka ukamukurikirana.”
Yakomeje agira ati “ Ntabwo umupolisi yavuga ngo wirukankaga atari byo maze ngo unanirwe kumwereka ko utirukaga. Iyo kandi ushaka kumenya ibyabereye imbere mu modoka nabyo urabibona kaba kabifashe byose mu majwi n’amashusho andi ameza neza.”
Hyundai Universe ifite ahantu habiri hajya televiziyo nini ya inch 42 ku buryo uba umeze nkuri mu rugo. Ifite Camera ifasha umushoferi kubona ibimuturutse inyuma atiriwe areba mu ndorerwamo cyangwa ngo ahindukire.
Ifite intabaza mu mpande ndetse n’inyuma ku buryo udashobora kugonga ikintu kuko ihita itaka ukamenya ko hari ikibazo.
Muri Hyundai Universe nta muntu ugenda akikiye udukapu kuko hari aho kutubika habugenewe ndetse hari n’ahagenewe imizigo minini.
Mugabo ati “Ntabwo abagenzi bakwiye kugenda babyigana n’udukufa n’amasakoshi yabo kandi hari imodoka yakozwe ku buryo buri kintu cyose kijya ahacyo.”
Moteri y’iyi modoka igezweho ntisohora imyuka ihumanya ikirere, kuko abayikoze nabyo babyitayeho,ifite amapine atandatu nk’aya Actros ndetse n’ingufu zayo ni nk’izikamyo.
Iyi modoka ntiyagenewe kugenda mu mihanda y’ibitaka ngo kuko yakwangirika, gusa ntibivuze ko itabasha kuhagenda.
Mugabo avuga ko kuva mu mwaka wa 2015, mu Rwanda hamaze kugurishwa imodoka zisaga 20 za Hyundai Universe ndetse zimwe zikaba zaranakoreshejwe muri CHAN 2016 mu gutwara abakinnyi.
Si muri CHAN gusa kuko izi modoka zo mu bwoko bwa Hyundai Universe zimenyerewe mu gutwara abakinnyi nko mu gikombe cy’Isi cyabereye Afurika y’Epfo, Brazil no mu Budage.
Hyundai Rwanda igira inama abakora akazi ko gutwara abantu mu ngendo ndende nka Kigali- Kampala, Kenya no mu bindi bihugu kugura bene izi modoka kuko zitekanye kandi aricyo zakorewe bituma zihuta.
Kuri ubu Hyundai Universe ijyamo abantu 50 iragurishwa miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda ariko hari n’indi nto igurishwa miliyoni 55 itwara abantu 32.
Bitewe n’uburyo Hyundai Rwanda imara impungenge abayigana ,iyo uguze imodoka baguha garanti y’imyaka itatu bikerekana ko bizeye imikorere y’uru ruganda.
Buri mwaka iba ifite umuhigo wo kugirisha nibura imodoka 100 kandi ngo hari n’igihe zirenga uwo mubare.











Ibitekerezo 0