Muri uyu mushinga wyo mushya, Google yahuje imbaraga na Samsung izwiho gukora ibyuma by’ikoranabuhanga, n’ibigo bizobereye mu gukora amadarubindi bya Warby Parker na Gentle Monster.
Intego yari ugukora amadarubindi abona, yumva, kandi avuga, akoreshwa n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya Gemini.
Aya madarubindi ntafite camera zireba imbere nk’andi asanzwe, ahubwo afite izireba mu mpande n’indangururamajwi kuri ‘frames’ zayo ku buryo mu gihe yasohora amajwi, yakumvwa n’uyambaye gusa.
Uyambaye azajya abasha kuyabaza ikibazo runaka, abanje kuvuga gusa ngo ‘Hey Google’ cyangwa gukora ku mpande zayo.
Ushobora kubaza ikibazo kijyanye n’ibyo uri kureba nk’inzu, umuhanda n’ibindi, hanyuma ugahita ubihabwaho amakuru na Gemini.
Aya madarubindi afite ubushobozi bwo gusemura ibyapa mu ndimi zitandukanye, kukuyobora yifashishije indangamerekezo, gufata amafoto no kuyatunganya ako kanya.
Ibi ni ibintu bishobora kuba ako kanya. Akandi gashya ni uko aya madarundi yahuzwa neza na telefoni za Android n’iza iOS.
Iri koranabuhanga rije ari igisubizo kuri Google mu rugamba rwo guhangana n’amadarubindi ya Meta Ray-Ban amaze kwigarurira iri soko.
Amadarubindi ya mbere Google yakoze [yitwaga Google Glass] yarahombye kubera imiterere yayo. Yari afite akarahure gato kagaragaza amashusho imbere ku kirahure kinini cy’amadarubindi.
Ibi byatumaga abantu bumva batisanzuye kandi bakagira impungenge z’uko bari gufotorwa cyangwa gufatwa amashusho rwihishwa n’uyambaye.
Kugira ngo ikosore iryo kosa, Google yakoze aya mashya yibanda ku miterere igezweho kandi isa neza neza nk’iy’asanzwe, ku buryo wayambara ntihagire urabukwa ko wambaye igikoresho cy’ikoranabuhanga rihanitse.
Aya madarubindi azashyirwa ku isoko mu byiciro bitandukanye kuko hari azaba ari aya Gentle Monster, yakozwe by’umwihariko nk’igikoresho cy’umudeli ujyanye n’igihe tugezemo.
Hari kandi aya Warby Parker, yakozwe hibandwa ku buremere bwayo, akanagaragara nk’asanzwe umuntu yakwambara buri munsi, ku buryo bigoye kumenya ko arimo ikoranabuhanga.
Kugeza ubu, igiciro cy’aya madarubindi ntikiratangazwa ku mugaragaro. Google yanze kugira icyo ibivugaho muri iyi nama.
Ibigo bya Google na Samsung byemeje ko aya madarubindi azagera ku isoko mu mpera z’uyu mwaka.
Iri koranabuhanga ryitezweho kugabanya cyane igihe abantu bamara bareba muri telefoni zabo, babashe gukomeza imirimo yabo ya buri munsi mu gihe Gemini ibafasha kumva no gukora ibyo bakeneye mu buryo bwihuse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!