00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibishya kuri ’Pinterest’, yigaruriye imitima y’abagore n’abakobwa

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 22 July 2025 saa 05:13
Yasuwe :

Iyo utekereje ku bukwe bw’inzozi zawe, inzu wifuza guturamo, cyangwa imyambaro ushaka kwambara mu birori, ndetse n’ibijyanye n’ubwiza wibaza aho wakura amahitamo bitagusabye kuva mu rugo ariko hari ababonye igisubizo binyuze mu ikoranabuhanga

Pinterest ishobora kuba ari isoko y’amakuru wakoresha byoroshye. Si amagambo menshi, ahubwo ni amafoto avuga byose.

Pinterest ni application yihariye yatangijwe mu 2010 na Ben Silbermann, Evan Sharp, na Paul Sciarra, igamije gufasha abantu ku Isi hose kubika, gushakisha no gutegura ibitekerezo binyuze mu mafoto.

Uretse kuba igaragaza ishusho y’ibyo abantu bifuza, Pinterest yigaruriye imitima y’abasore cyane cyane abakobwa n’abagore benshi ku Isi, ku buryo ubu abarenga 70% by’abayikoresha ari abagore n’abakobwa bakiri bato.

Ben Silbermann yavuze ko igitekerezo cya Pinterest cyaturutse ku rukundo yagiraga rwo gukusanya ibintu bitandukanye akiri umwana.

Yagize ati "Gukusanya ibintu bigufasha byinshi, kandi igihe barebaga ku zindi mbuga nkoranyambaga, nta ahantu ho gusangiza abandi hariho.”

Pinterest ifite udushya dutuma igira umwihariko mu zindi mbuga nkoranyambaga, kuba ikora binyuze mu mafoto, aho abantu bashobora kubika ibyo bakunda mu byiciro byitwa Boards, ikoreshwa n’abategura ubukwe, abashaka gutunganya urugo, abahanzi, n’abakora ibijyanye n’ubwiza, ibitekerezo byinshi biriho bijyanye n’imyambarire, imideli, guteka, no gutegura ibirori, ibintu abakobwa bakunda kwitaho, ifasha abacuruzi bakiri bato kumenyekanisha ibyo bakora binyuze mu mafoto meza.

Chuma Taffi wiga muri Mt Kigali university, avuga ko Pinterest yamubereye ishuri ridahenze.

Yagize ati “Pinterest nyikoresha nshaka ibitekerezo by’imyenda, ubwiza ndetse n’amabara meza y’inzara kuko nyuma ko kwiga nkora muri salon kandi nkoresha Pinterest mpitiramo abakiliya amabara meza bifuza.”

Pinterest si urubuga rwo kuganiriraho nk’izindi mbuga nkoranyambaga, ahubwo ni indorerwamo yerekana inzozi, ibitekerezo, n’ubuzima abantu bifuza.

Nsabimana Elissa ukora umwuga wo gufotora avuga ko Pinterest imufasha kubona ahantu heza yafatira amafoto.

Yagize ati “Pinterest nyikoresha mu kazi ka buri munsi, mpitamo ahantu heza ho gufotorera abakiliya banjye.”

Mu Isi yihuta kubera ikoranabuhanga, Pinterest iracyafite agaciro nk’urubuga rwo gutoza, gutekereza, no kwiyubaka mu bitekerezo no mu bikorwa.

Abakobwa biganje mu bakoresha Pinterest cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages