Iri gare ryihariye kandi rikora neza ku rwego rwo hejuru, ryakozwe n’uruganda rwa Factor Bikes ifatanyije na Bugatti yo mu Bufaransa.
Igitekerezo cyo kurikora cyatangiye mu buryo budasanzwe, ubwo umuyobozi mukuru wa Factor Bikes yabazaga uwashinze iyo sosiyete imodoka yahoze yifuza gutunga mu buzima bwe.
Igisubizo cyabaye Bugatti, bitangiza ikiganiro cyatumye habaho ubufatanye bwihariye hagati y’inganda zombi.
Igikorwa cyo kurishakira ishusho, imiterere no kuritunganya cyatwaye igihe kirekire, kuko cyatangiye na mbere y’uko igare risanzwe rya Factor Bikes ryitwa ONE rirangira gukorwa.
Icyagize iyi mikoranire iyihariye, ni uko abahanga batunganyije iri gare batigeze bakurikiza amategeko asanzwe agenderwaho hakorwa amagare y’amasiganwa y’umwuga.
Aya mategeko ashyirwaho n’amashyirahamwe y’umukino w’amagare kugira ngo yizere ko amagare yose ameze kimwe, ariko kuri iri gare, abahanga bahisemo kurenga kuri amwe muri ayo mategeko kugira ngo barusheho kuryongerera umuvuduko ndetse n’ubushobozi bwo gukora neza.
Urugero ni amaboko y’igare ahuza ipine y’imbere n’ikadere yaryo kigufasha kuriyobora no gukata [front fork], gifite ubugari bwa milimetero 147, bukaba ari bunini cyane ugereranyije n’ubugari busanzwe bw’amagare yo mu masiganwa bwa milimetero 115.
Ibi biha iri gare ubushobozi bwo kugenda mu muyaga ku muvuduko utangaje.
Iki gice ni na cyo gifasha kugabanya ingaruka z’imikuku n’imihanda igoranye, mbere y’uko zigera mu mahembe y’igare ngo uzumvire mu maboko yawe [Shock Absorption].
Igiciro cyaryo gihanitse gishingiye ku buryo ryakozwemo.
Ikadere y’iri gare itwikirije ubudodo bwa ‘carbon fiber’ bukomeye cyane ariko butaremereye, buboshywe mu buryo buhambaye [complex 3K twill weave carbon fiber].
Ubu ni uburyo bugoye, butwara igihe kinini bwakozwe kugira ngo buse neza n’uburyo ‘carbon fiber’ ikoreshwa ku modoka za Bugatti.
Iri gare rinafite ibyuma byifashishijwe mu kurikora byaturutse hirya no hino ku Isi.
Ibi birimo ibyuma bishyirwaho pedals [crank arms] byavuye mu Budage. Ibi byuma bifite ‘sensors’ zidafasha gusa mu gupima umuvuduko uri kugenderwaho, ahubwo zinapima imbaraga utwaye igare akoresha buri uko anyoze.
Rifite intebe yakorewe mu Butaliyani itwikiriwe n’igitambaro cy’agaciro ko hejuru [Alcantara], kikaba ari na cyo gitambaro gikoreshwa mu kurimbisha imbere mu modoka za Bugatti.
Rifite amapine [Black Inc Bugatti Hyper 62 Wheels] yakoranywe umwihariko w’uburemere buke cyane, kuko yombi apima garama 1.298 gusa.
Amagare 250 yonyine ni yo azakorwa kuri ubu bwoko. Kubera ko akorwa gusa ari uko hari uyatumije; ntabwo aboneka byoroshye.
Abagura iri gare barihabwa rifite ibara ry’amateka ry’ubururu rikoreshwa mu masiganwa yo mu Bufaransa, gusa abasanzwe batunze imodoka za Bugatti bashobora gusaba ko basigirwa ibara rihuye n’iry’imodoka zabo bwite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!