Ubwo internet ya Starlink yavaga ku murongo, ubwato bwa gisirikare 24 bwitwara, yarerembye hejuru y’amazi ku nkombe za Leta ya California mu gihe cy’isaha na yo yavuye ku murongo asa nk’aho nta cyerekezo afite, kuko akoreshwa n’ikoranabuhanga ryifashisha internet.
Ibi byagaragaje ibyago igisirikare gifite, bitewe no kwishingikiriza ikigo kimwe mu byerekeye itumanaho ryacyo.
Bamwe mu bayobozi ba Amerika na bo bagaragaje impungenge z’abo ku kwishingikiriza umunyemari umwe washoye mu bya internet, cyane cyane nyuma y’ibyabaye muri Ukraine ubwo igisirikare cyakumiriwe gukoresha iyi internet ya Starlink, ibivugwa ko byanabaye kuri Taiwan.
Inzobere mu by’umutekano zivuga ko igisirikare kigomba kwemera ko hari ibi byago, ariko ubwinshi n’igiciro gito cy’umuyoboro wa Starlink biyigira igikoresho Amerika muri iki gihe idashobora kwirengagiza.
Ku rundi ruhande hari raporo zigaragaza ko Starlink yigeze kugira ikibazo cy’ubushobozi budahagije mu kugenzura ibyogajuru byinshi icyarimwe.
Nubwo bimeze bityo ariko ikigo cya SpaceX giteganyijwe kugira agaciro ka miliyari 2000$, nyuma yo gutangira kugurisha imigabane ku isoko ry’imari mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Aka gaciro kanini, ahanini kazaterwa n’uko umuyoboro wacyo w’ibyogajuru bigera hafi ku 10.000 ubu ari ingenzi cyane ku mutekano wa Amerika.
Nubwo ihangana rikomeje gukura muri uru rwego, nka Amazon iherutse kugura sosiyete ikora ibyogajuru ya Globalstar kuri miliyari 11,6$, SpaceX iracyayoboye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!