00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Dell XPS 13 yitezweho guhangana na MacBook Neo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 June 2026 saa 09:46
Yasuwe :

Dell igiye gushyira ku isoko mudasobwa ya XPS 13 yo mu 2026, yitezweho guhangana na MacBook Neo yashyizwe hanze mu minsi ishize, mu bijyanye n’ubushobozi ndetse n’igiciro.

Iyi mudasobwa izashyirwa ku isoko muri Nyakanga uyu mwaka, aho izatangirana igiciro cyihariye ku banyeshuri cya 599$ kugeza muri Nzeri mu gihe cyo gusubira ku ishuri.

Ku bandi baguzi bose, iyi mudasobwa izajya igura 699$. Iki giciro cy’agateganyo cya 599$ kingana neza n’icyo mudasobwa ya MacBook Neo itangiriraho.

Iyi mudasobwa ya Dell izaba ari yo XPS yoroshye kandi nto kurusha izindi zose Dell yakoze, kuko ifite umubyimba wa santimetero 1.27 n’uburemere bw’ikilo kimwe gusa.

Izaba ifite processor ya Intel Core 5 320 yitwa Wildcat Lake, ububiko bwa 512GB, na RAM ya 8GB.

Iyi mudasobwa ifite ikirahuri cyiza cya inch 13,4 wakoreshaho n’intoki [touchscreen]. Gifite ikoranabuhanga ryo kugenzura urumuri, ku buryo utabangamirwa n’urwo hanze cyangwa urwo mu cyumba.

Iki kirahuri cyerekana amashusho acyeye cyane kandi yihuta adacikagurika, yaba mu gusoma inyandiko cyangwa kureba video.

Iyi XPS 13 izaba ifite imyanya ibiri gusa ya USB-C. Ntabwo izaba ifite umwanya wo gucomekamo ecouteurs z’umugozi.

Iyi mudasobwa izaba ifite clavier yaka, na batiri ishobora kumara amasaha agera kuri 17 ukora ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo kuri internet.

Mudasobwa zo muri iki cyiciro zisumbuyeho zizajya ku isoko nyuma zifite processor ya Intel Panther Lake na RAM igera kuri 32GB, gusa na zo ntizizaba zifite umwanya usanzwe wahariwe ecouteurs.

Dell igiye gushyira ku isoko mudasobwa ya XPS 13 yo mu 2026
Iyi mudasobwa izashyirwa ku isoko muri Nyakanga uyu mwaka
Iyi mudasobwa izatangirana igiciro cyihariye ku banyeshuri cya 599$
XPS ifite umubyimba wa milimetero 1,27 n'uburemere bw'ikilo kimwe gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages