Imishinga y’ikoranabuhanga iri kubakirwaho icyizere cy’ejo hazaza ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye cyane ko ikoranabuhanga rikomeje gushimangira ko ryakubakirwaho.

Kuba urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga ntibyari bihagije kuko bisaba no kubona urubuga rwo kunoza imishinga yarwo n’uburyo bwo gufashwa mu gutangira ishoramari.

Ni muri ubwo buryo 250STARTUPS, ikigo gifasha imishinga mito, cyahisemo kubakira ubushobozi urubyiruko rufite imishinga itandukanye binyuze mu guhabwa urubuga rwo kuyinoza ku buryo itanga umusaruro, guhabwa amahugurwa n’impamba y’urugendo.

Ni ibikorwa byatangijwe na Alex Ntale uyobora ICT Chamber ashyize imbere gushaka abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kumurika impano zari zarabuze aho zigaragarira n’imishinga yashoboraga kubura uburyo bwo kubyazwa umusaruro y’abakiri bato.

Ku wa 11 Gashyantare 2022 wari umunsi wo gusoza icyiciro cya gatandatu cyari kimaze amezi atandatu gihabwa ubufasha burimo ubujyanama mu kunoza imishinga.

Uwo munsi hahembwe imishinga itanu mu icumi yari yahize indi mu bari bamaze iminsi bafashwa.

Ni imishinga iri mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’izindi zitandukanye.

Imishinga itanu yahize indi

Mu mishinga 10 hatoranyijwemo imishinga itanu ihiga indi aho buri umwe wahembwe asaga ibihumbi bitanu by’amadolari, asaga miliyoni 5 Frw.

Ubusanzwe 250STARTUPS imaze gufasha imishinga igera ku 100. Ubu yari inshuro ya Kabiri hatangwa amafaranga bitewe ahanini n’imbogamizi zatewe na Covid-19.

Payingtone

Umushinga waje ku mwanya wa mbere ni uwa Brenda Munezero wahisemo gukora umushinga wo gufasha abantu bifuza kubona inguzanyo n’uburyo bworoshye bwo kuzishyura.

Munezero na Turatsinze Ignace bafatanyije bakora ikoranabuhanga rizahabwa amabanki kugira ngo abashe kunoza ibijyanye no kwishyura inguzanyo zagiye zitangwa mu bihe bitandukanye.

Yagaragaje ko abonye igishoro gihagije umushinga we ukagurwa, wazagira uruhare mu kugabanya umutwaro abantu bahabwa inguzanyo bahura nawo wo kwishyura inguzanyo ndetse rimwe na rimwe bagahura n’amande ya hato na hato n’amabanki akabasha gukurikirana uko abagurizwa bishyura.

Uyu mushinga wahize indi muri iki cyiciro uhabwa inkunga y’asaga miliyoni 5 Frw yo gukomeza kuwagura.

ICreAp-Ltd

Ni Sosiyete ikora amatara. Nyirayo yitwa Nishimwe Isaac, yagaragaje ko umushinga we uzafasha abantu kuko afite uburyo bwo gucana amatara yaba nk’ayo mu nzu akoresheje telefoni nk’uko byari bisanzwe.

Nishimwe yavuze ko uretse gukoresha telefoni, sosiyete ye ikora n’amatara afite ubushobozi buruta ubw’asanzwe kandi akozwe mu buryo bw’imigongo.

Yavuze ko ari amatara akoresha umuriro muke ugereranyije n’uwo andi matara akoresha bityo ko ashobora kuba igisubizo kuri benshi.

SchoolNest Solutions

Ubwo yari ari gukora imenyerezamwuga ryo kwigisha mu kigo kimwe cy’amashuri, Karegeya Jean Marie Vianney, yabonye mu burezi harimo ibibazo kandi bishobora kubonerwa umuti.

Bimwe muri ibyo yagaragaje ko ari ikibazo cyo kuba ibigo by’amashuri bigikora ibintu byinshi hadakoreshejwe ikoranabuhanga, nko gukora indangamanota z’abanyeshuri, kwishyura amafaranga y’ishuri no kuba igihe habaye inkomyi ituma amashuri ahagarara abana batabasha gukomeza kwiga.

Yavuze ko binyuze ku rubuga yakoze, ibyo bibazo bishobora gushakirwa umuti urambye ku buryo no mu bihe bigoye abana bashobora gukurikirana amasomo ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko bafite ikoranabuhanga rikoresha amajwi n’amashusho bikorohereza abana kwiga imbonankubone n’abarimu babo bitabaye ngombwa ko baba bari ku ishuri.

Yavuze ko hari amashuri batangiye gukorana harimo ibigo by’amashuri abanza bine n’ayisumbuye atatu ariko bifuza no gukorana na Minisiteri y’Uburezi mu kurushaho kwagura uwo mushinga no gutanga igisubizo.

Afia Pharma

Mu mvugo yuje ikiniga, Biganza Papy, watangije uyu mushinga yavuze ko yabikomoye kuri Sekuru witabye Imana mu 2019 yishwe n’indwara ya asthme ndetse ahanini byatewe n’uko hari imwe mu miti yari asanzwe afata ariko akabona ihenze ndetse itanaboka ahantu hose.

Yahisemo gushinga iduka ryo kuri murandasi ricuruza imiti kandi ku giciro kidakanganye.

Biganza yagaragaje ko kugeza ubu amaze kwemerwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA Rwanda), ndetse yifuza ko yazaba ikoreshwa n’abantu batandukanye hirya no hino muri Afurika.

Yavuze ko nubwo hirya no hino hari farumasi usanga hari amasaha umuntu ashobora gushaka umuti runaka ntawubone kuko baba bafunze bityo Afia Group yifuza gukemura icyo kibazo.

Yavuze ko ikoranabuhanga bakoresha ryatuma umuntu agabanyirizwa nibura 25% by’igiciro gisanzwe kandi n’amakuru y’abarwayi aba abitswe mu buryo bw’ibanga.

Biganza kandi yavuze ko kuva muri Mutarama 2021 batangira gukora bamaze kugira abantu basaga ibihumbi bibiri kandi babonye amafaranga agera ku bihumbi 49$.

Switch Green Africa

Museveni Paul yatekereje ku ngorane abakoresha gaz yo guteka bahura nazo zirimo kuba umuntu yaba ari guteka ikamushirana kubera ko bigoye kumenya ingano y’iyo asigaranye mu icupa.

Birashoboka ko hari uwo byabayeho, mu gihe yari ari guteka igashira kandi ibyo yatunganyaga bitarashya.

Ibyo nibyo Museveni yashingiyeho akora ikoranabuhanga rizajya rifasha umuntu kumenya gaz yakoreshejwe n’isigayemo mu kwirinda ko yahura na bya bibazo.

Museveni yasobanuye ko uyu mushinga watangiye gutanga umusaruro mu buryo bugaragara cyane ko kugeza ubu hari gahunda yo kwimakaza ikoreshwa rya gaz mu guteka.

Uyu mushinga ushobora kubera igisubizo abakoresha gaz mu yo guteka, bikabarinda gusiragizwa no kutamenya ingano y’iyo basigaranye.

Uretse imishinga itanu yahembwe hari n’indi itanga icyizere ku buryo mu gihe kiri imbere izaba yatangiye gutanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu.

Basabwe kwigirira icyizere

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Iradukunda Yves, yagaragarije uru rubyiruko ko rufite amahirwe rukwiye kubyaza umusaruro.

Ati “Tugomba gukomeza kwibanda ku guhanga udushya no gukuramo imbogamizi zikigaragara. Kubera uyu mushinga wa 250STARTUPS twabashije kubona urubyiruko rutera imbere mu kwimakaza ikoranabuhanga.”

Muri uyu muhango Umuryango Mpuzamahanga w’Abayapani (JICA) wateraga inkunga 250STARTUPS, weguriye izo nshingano Urugaga rw’Abikorera, Ishami ry’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa 250STARTUPS, Shyaka Charles, yagaragaje ko iyi gahunda iri kwaguka binyuze mu bufatanye bagirana n’ibigo birimo IPRC na Kaminuza zigisha ibirebana n’ikoranabuhanga.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Imai Masahiro, yagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu byombi mu ikoranabuhanga buri kugenda butanga umusaruro by’umwihariko mu rubyiruko.

Yashimye ibikorwa biri kugenda bigerwaho n’imishinga itandukanye ibumbatiye ikoranabuhanga iri gushingwa, asaba uru rubyiruko gukomeza umuhate wo guharanira guteza igihugu cyabo imbere mu ikoranabuhanga.

Uru rubyiruko rwagaragarijwe ko rukwiye gukomeza kugira umuhate wo kwiyungura ubumenyi, gufashanya, guhozaho, guhindura intekerezo no guharanira guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Imishinga yahembwe, buri umwe wahawe ibihumbi bitanu by'amadolari
Imishinga yahembwe, buri umwe wahawe ibihumbi bitanu by'amadolari
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Imai Masahiro, yasabye uru rubyiruko guharanira iterambere ry'igihugu
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Imai Masahiro, yasabye uru rubyiruko guharanira iterambere ry'igihugu
Pappy Biganza washinze Farumasi yo kuri murandasi [ Afia Pharma] avuga ko yabikomoye kuri sekuru we witabye Imana
Pappy Biganza washinze Farumasi yo kuri murandasi [ Afia Pharma] avuga ko yabikomoye kuri sekuru we witabye Imana
Iradukunda Yves yashimye umusaruro wa 250STARTUPS mu guteza imbere ikoranabuhanga
Iradukunda Yves yashimye umusaruro wa 250STARTUPS mu guteza imbere ikoranabuhanga
Paul Museveni watangije Swift Green Africa igamije gukemura ikibazo cy'abakoresha gaz batazi ingano isigayemo
Paul Museveni watangije Swift Green Africa igamije gukemura ikibazo cy'abakoresha gaz batazi ingano isigayemo
Nishimwe Isaac yagaragaje ko umushinga we uzafasha abantu bagihura n'imbogamizi z'amatara arya umuriro
Nishimwe Isaac yagaragaje ko umushinga we uzafasha abantu bagihura n'imbogamizi z'amatara arya umuriro
Munezero Brenda yagaragaje ko afite igisubizo ku mabanki n'abafata inguzanyo
Munezero Brenda yagaragaje ko afite igisubizo ku mabanki n'abafata inguzanyo
Umuyobozi wa 250STARTUPS, Shyaka Charles, yasabye uru rubyiruko guhindura intekerezo no kubyaza umusaruro amahirwe rufite
Umuyobozi wa 250STARTUPS, Shyaka Charles, yasabye uru rubyiruko guhindura intekerezo no kubyaza umusaruro amahirwe rufite
Karegeya Jean Marie Vianney yatekereje ku gukemura ikibazo kigaragara mu burezi
Karegeya Jean Marie Vianney yatekereje ku gukemura ikibazo kigaragara mu burezi

Amafoto: Shumbusho Djasiri