00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku modoka ya mbere ya ‘décapotable’ BYD yashyize hanze

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 May 2026 saa 10:11
Yasuwe :

Uruganda rukora imodoka rwo mu Bushinwa, BYD, rwamuritse imodoka nshya yitwa Denza Z ifunguka hejuru [décapotable] yo mu bwoko bw’izifite ingufu ikoresha amashanyarazi [electric sports car].

Iyi modoka iri mu cyiciro cy’izihenze BYD ikora kizwi nka Denza. Yagaragaye bwa mbere mu imurikagurisha ry’imodoka rya 2026 Beijing Auto Show.

Iyi modoka ifite ubushobozi bwo guhangana n’izindi zo mu cyiciro cyayo zimenyerewe ku mugabane w’u Burayi nka Porsche ndetse na Maserati, ikaba yarakorewe gukurura abaguzi ku rwego mpuzamahanga.

Aho kugira moteri imwe nini ikoresha lisansi cyangwa mazutu nk’imodoka zisanzwe, iyi modoka ifite moteri eshatu zitandukanye zikoresha amashanyarazi [three-motor system].

Zohereza imbaraga mu mapine yose uko ari ane. Bivuze ko buri pine rigira uruhare rukomeye mu gusunika cyangwa gukurura imodoka kugira ngo igende. Mu modoka nyinshi zisanzwe, amapine abiri y’imbere cyangwa abiri y’inyuma niyo yonyine akora ako kazi.

Ibi bituma igira imbaraga za horsepower zirenga 1000.

Izi mbaraga zituma iyi modoka ishobora kwihuta, urushinge rw’umuvuduko rukagera ku bilometero 100 ku isaha [km/h] munsi y’amasegonda abiri gusa.

Nubwo iyi modoka ifite umuvuduko udasanzwe, yakorewe kuba yakoreshwa mu buzima bwa buri munsi nta kibazo, ibi bikaba byarashobotse kubera ikoranabuhanga rishya kandi rihambaye ryakoreshejwe muri batiri yayo ibika umuriro.

Kuba ifite ingufu nyinshi, nta bwoba bw’uko imara umuriro vuba. Iyi batiri igufasha kuyitwara buhoro mu ngendo za buri munsi. Urugero, niba ugiye ku kazi cyangwa guhaha, wayitwara gake nk’imodoka isanzwe utikanga ko umuriro uri bugushirane cyangwa ngo ikugore.

Iyi batiri ishobora kwakira umuriro mwinshi cyane ugera kuri kilowatt 1500. Ibi bituma ishobora kuzura ku kigero cya 80% mu gihe icometse mu minota icyenda gusa.

Kugira ngo hizerwe ubushobozi bwayo bwo gukata mu makorosi, abahanga mu by’ubukanishi bayishyizemo uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha imodoka kugenda neza no kudata umurongo [smart suspension system].

Ubu buryo bukoresha camera kugira ngo burebe imiterere y’umuhanda w’aho imodoka igana, maze bugahita buhindura uburyo imodoka igenda ako kanya.

Yicarwamo n’abantu bane. Iyo ufunguye igice cyayo cyo hejuru ngo ibe décapotable, kibika mu gice cy’inyuma ahajya imizigo.

Imiterere y’iyi modoka yahanzwe n’uwahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe guhanga imiterere y’imodoka mu ruganda rwa Audi.

Yerekanwa, yamuritswe mu ibara ry’icyatsi, n’andi ahura na ryo y’umweru, n’umuhondo imbere hayo. Nyuma yo kumurikirwa i Beijing, biteganyijwe ko hazerekanwa ubushobozi bwayo bwo kugenda mu birori bizabera mu Bwongereza muri Nyakanga uyu mwaka.

Igiciro nyakuri cy’imodoka ya Denza Z ntabwo kiratangazwa. Amakuru menshi aturuka muri 2026 Beijing Auto Show n’ahandi, agaragaza ko igiciro cyayo gishobora kuzaba kiri hagati y’ibihumbi 58$ n’ibihumbi 120$ bitewe n’isoko cyangwa igihugu iyi modoka yaba iri kugurishirizwamo. Ntabwo irashyirwa ku isoko rusange.

Denza Z niyo modoka ya mbere ya ‘décapotable’ BYD yashyize hanze
Iyi modoka byitezwe ko ishobora kwigarurira isoko ry'imodoka za 'sports' i Burayi
Igihe Denza Z itwikiriye ni uku igaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages