00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Android ya 7.0 n’uburyo wayishyira muri telefoni yawe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 January 2017 saa 10:21
Yasuwe :

Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere niko hakomeza kugenda hashakishwa uburyo abarikoresha barushaho kunogerwa no koroherwa n’ubuzima.

Iyo bigeze kubirebana na telefoni zigendanwa ho usanga inganda zitandukanye zirushaho kuzana udushya dutuma zikomeza kwigarurira imitima ya benshi, binyuze mu guhindura ubwiza bw’inyuma cyangwa porogaramu zazo.

Iyi niyo mpamvu yatumye urugande rwa Samsung rutangira gushyira porogaramu igezweho ya Android 7.0 izwi nka Nougat muri telefoni zayo ariko cyane cyane Galaxy S7 na Galaxy S7 Edge. Iyi android 7.0 izwi nka Nougat ije ikurikira iya 6.0 izwi nka Marshmallow.

Nougat ifite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi birenze ibya Marshmallow (Android 6.0-6.0.1) yayibanjirije birimo nko kuba ushobora gufungura porogaramu (application) zirenze imwe zose zikagaragara mu kirahure cya telefoni yanjye ndetse n’uburyo ubutumwa bukumenyesha ikintu runaka (notifications) buza ndetse ukabasha no guhita usubiza.

Gushyira Nougat muri Galaxy S7 na Galaxy S7 Edge, bituma ubasha kwinjira ku mbuga na porogamu zitandukanye ukoresheje igikumwe, ndetse ukabasha gukoresha porogaramu zigera kuri eshanu icyarimwe.

Niba utunze imwe muri izi telefoni kugira ngo ubone Android 7.0 Nougat, nyura muri Settings/Paramètres→About Phone/A Propos de l’appareil→ System Updates/Mise à jour logicielle.

Uruganda rwa Samsung ruteganya ko mu gihe cya vuba Android 7.0 Nougat iba yatangiye kugera ku bakoresha Galaxy S6, Galaxy S6 Edge, Galaxy S6 Edge Plus, Galaxy Note 5, Galaxy Tab A, Galaxy Tab S2, Galaxy A3 na Galaxy A8.

Android 7.0 Nougat yashyizwe ahagaragara ku itariki 22 Kanama 2016, itangira gukoreshwa bwa mbere na telefoni za Nexus ni mu gihe telefoni ya mbere yakoranywe iyi porogaramu ari LG V20.

Android 7.0 ishobora gufasha umuntu gukora ibintu byinshi icya rimwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages