Bizera ko uko bazamenya byinshi, ariko ibihabera bishobora guhungabanya ubuzima bw’abari ku Isi bizakumirwa, byaba ngombwa abantu bakimukira ku yindi mibumbe iri mu Isanzure.
Muri ubwo bushakashatsi bakora ubudasiba, byageze ku rwego rusa no kurushanwa. Magingo aya ibihugu bikomeye ku Isi bifata Isanzure nk’ahandi hantu ho kugaragariza ubuhangange bwabyo.
Niba kimwe cyohereje abashakashatsi ku Kwezi, ikindi gihangayikishwa no kuba nta bagikomokamo barahagera, kigakora cyivuye inyuma ngo nacyo kibashe kubikora.
Ibyogajuru ni byo bikunze kwifashishwa mu bushakashatsi bukorerwa mu Isianzure, aho bishobora koherezwayo bikagumayo, bigashyirwamo ikoranabuhanga rikusanya amakuru akenewe, cyangwa bigatwara abantu bajya kwikorera ubushakashatsi bikanabagarura.
Muri ibyo byogajuru bigenda bikagumayo, hari ibyoherezwa mu ntera ya hafi, n’ibijya mu ntera ya kure cyane bitewe ahanini n’amakuru byitezweho. Ibi ni ibyogajuru bitanu byoherejwe kure cyane mu Isanzure kurusha ibindi.
Voyager 1
Iki cyoherejwe ku wa 5 Nzeri 1977 ngo kijye gukusanya amakuru ku mibumbe yindi iri mu isanzure itabarirwa mu munani igaragiye Izuba.
Kugeza muri Mutarama 2024, cyari kimaze kugera mu ntera ya kilometero miliyari 24.4 uvuye ku Isi, bigatuma gifatwa nk’icya mbere kiri kure cyane mu Isanzure.
Iki cyogajuru kiracyohereza amakuru ku Isi ariko ibyinshi mu bikoresho gifite ntibigikora neza, ndetse mu 2025 cyangwa mbere gato ya 2030 ntikizaba kikibasha kohereza amakuru.
Voyager 2
Iki cyoherejwe ku wa 20 Kanama 1977, kikaba gifatwa nka kimwe mu byatanze umusaruro kurusha ibindi mu byoherejwe n’Urwego rw’Abanyamerika rushinzwe iby’Isanzure, NASA.
Cyabashije gusura imibumbe ine minini cyane mu munani igaragiye Izuba, ari yo Jupiter, Saturn, Uranus, and Neptune.
Ku mibumbe kigeraho, gikusanya amakuru afasha kwiga imiterere yayo n’ibiyiriho.
Mu ntera ya kilometero miliyari 20.3 uvuye ku Isi niho kiri, kigafatwa nk’icya kabiri kiri kure cyane.
Kohereza amakuru akagera ku Isi bitwara amasaha 18, no kugira ibyo abashakashatsi bagikoraho bigatwara andi nk’ayo.
Pioneer 10
Cyoherejwe ku wa 2 Werurwe 1972, akaba ari cyo cya mbere cyarenze uruhererekane rw’imibumbe igaragiye Izuba (Solar system).
Cyoherezwa bwa mbere cyari kigenewe gukusanya amakuru yimbitse ku mubumbe wa wa Jupiter.
Amakuru ya nyuma cyohereje hari ku wa 23 Mutarama 2003, icyo gihe kikaba cyari kigeze mu ntera ya kilometero miliyari 12 uvuye ku Isi.
Ubu kiri mu ntera ya kilometero miliyari 20.25 uvuye ku Isi.
Pioneer 11
Cyoherejwe mu 1973 hagamijwe gukusanya amakuru yo hakurya y’imibumbe igaragiye Izuba, by’umwihariko arebana na Jupiter ndetse na Saturn.
Cyabaye icyogajuru cya mbere kirenze kuri iyo mibumbe.
Mu ntera ya kilometero miliyari 16.8 uvuye ku Isi, ni ho ubu kibarizwa.
New Horizons
Iki cyoherejwe na NASA mu 2006 mu bushakashatsi bwo hakurya y’imibumbe igaragiye Izuba, by’umwihariko arebana na Pluto.
Mu 2015, cyohereje bwa mbere amashusho agaragaza imiterere y’uwo mubumbe.
Mu ntera ya kilometero miliyari 8.8 uvuye ku Isi ni ho kibazrizwa ubu, aho byitezwe ko kizakomeza kohereza amakuru ku Isi kugeza mu mpera za 2030.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!