00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyagejeje Microsoft ku bafatabuguzi bishyura Copilot miliyoni 20

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 May 2026 saa 11:08
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Microsoft, Satya Nadella, yatangaje ko iki kigo gifite abafatabuguzi b’ibigo by’ubucuruzi bishyurira gukoresha Copilot bagera kuri miliyoni 20.

Iri koranabuhanga ryashyizwe muri porogaramu zikunzwe gukoreshwa cyane nka Word, Excel, na Outlook.

Ibigo byinshi bikomeje gusiganwa mu kugura uruhushya rwo gukoresha iri koranabuhanga.

Urugero ikigo cya Accenture cyishyuriye abakozi bacyo ibihumbi 740 ngo bahabwe uburenganzira bwo gukoresha iri koranabuhanga. Iyi ni intsinzi ikomeye ya Microsoft kugeza ubu.

Nubwo hari abantu batekereza ko ikoranabuhanga rya AI ridakoreshwa cyane, Microsoft ivuga ko urwego rw’imikoreshereze yaryo ruri hejuru cyane.

Imikoreshereze ya Copilot mu cyumweru ubu iri ku rwego rumwe n’imikoreshereze ya Outlook. Umubare w’ibibazo abayikoresha babaza wiyongereyeho hafi 20% kuva mu gihembwe gishize.

Impamvu ikomeye ituma Copilot ikoreshwa cyane ni uburyo bushya bufasha iri ikoranabuhanga kwikorera imirimo ryo ubwaryo [agent mode] kandi bukaba ari ubw’ibanze muri za porogaramu za Word, Excel, na Outlook n’izindi [default setting].

Ibi bivuze ko bidasaba kurihuza n’izi porogaramu ahubwo urisangamo. Ibi biyiha ubushobozi bwo gukora imirimo itandukanye n’indi igoranye cyane, ikabikorera imbere mu nyandiko iri gutunganywa.

Ikindi ni uko Copilot itishingikiriza ku ikoranabuhanga rimwe nka OpenAI; ubu ishobora gukoresha ibyiciro by’iry’ubwenge buhangano bitandukanye birimo Claude yakozwe n’ikigo cya Anthropic, kugira ngo ihe abayikoresha ibisubizo byiza bishoboka.

Impuguke zivuga ko iyi mibare iri hejuru cyane ugereranyije n’ibyo abantu benshi bari biteze, ibi bikaba bigaragaza ko ikoranabuhanga rya AI riri guhinduka imikorere ya buri munsi ku bakozi benshi.

Abafatabuguzi bishyura Copilot bageze kuri miliyoni 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages