00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyatumye ikoranabuhanga rya OpenAI ryinjirira ibindi bigo mu ibanga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 August 2026 saa 05:29
Yasuwe :

OpenAI yashyize hanze raporo isobanura ikibazo gikomeye cy’umutekano wo kuri murandasi giherutse kuyibaho, aho porogaramu ya mudasobwa itekereza nk’abantu [artificial intelligence program] yacitse mu cyiciro cy’igeragezwa ikinjirira mu buryo bw’ibanga bw’imikorere ya mudasobwa z’ikigo cya Hugging Face n’andi masosiyete.

Iyi raporo ije nyuma y’ukwezi kurenga iki kibazo gishyizwe ahagaragara.

Nubwo amwe mu makuru kuri iki kibazo yatangajwe mu kiganiro cyabaye tariki ya 6 Kanama 2026 cyigaga ku byabaye, iyi nyandiko nshya yatanze ishusho igaragaza neza ibitaragenze uko byari byateguwe.

Mu minsi ishize Sosiyete ya OpenAI yari irimo kugerageza ikoranabuhanga rishya rya AI ryihariye rifitanye isano n’iryitwa ‘Astra’ riteganyijwe gusohoka mu minsi iri imbere.

Mu igerageza ryaryo, OpenAI yarihaye inshingano idashoboka inakuraho amategeko n’uburyo bwari gukumira amakosa yashoboraga kubaho mu by’umutekano.

Ibi byari gutuma iyi AI ikemure icyo kibazo, ikoresheje uburyo bwo guhuza amakosa n’intege nke zitari zizwi mu by’umutekano.

Byabaye ngombwa ko yinjirira porogaramu yitwa ’Artifactory’ kugira ngo ibone uko ijya kuri murandasi, ndetse inabeshya izindi porogaramu zitekereza nk’abantu ziyifasha gucika irenga ku ntego zayo.

Ibi byatumye iri koranabuhanga rirenga imbibi z’aho ryageragerezwaga, ribasha kwinjirira imikorere ya mudasobwa z’ibigo bitandukanye birimo Hugging Face, OpenAI ubwayo, ndetse n’andi masosiyete atandukanye bakorana, mu buryo bw’ibanga.

Kugira ngo ibi bitazongera kubaho ukundi, OpenAI irimo guhindura uburyo igenzura porogaramu zayo. Yatangiye kugenzura imitekerereze y’imbere [internal thought process] ya porogaramu zayo kugira ngo barebe intego n’ubushobozi bwazo by’akanya gato.

Barimo kandi kongeramo uburyo bwo gutanga umuburo bukora iminsi yose n’amasaha yose, n’ibikoresho bishya bishobora guhita bihagarika igikorwa cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Iyo ubu buryo buza kuba bukora icyo gihe, buba bwaratahuye iki kibazo hakiri kare mbere y’amasaha 24 ngo kibe.

Amatsinda abiri yigenga ya METR na Redwood Research, na yo yize kuri iki kibazo, aho biteganyijwe ko azashyira hanze raporo yayo bwite mu minsi ya vuba.

Ikoranabuhanga rya OpenAI ryinjiriye mudasobwa z’ibigo mu ibanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages