Raporo ya Time Magazine, yagaragaje ko mu Ukuboza mu 2025, nyuma y’amezi arindwi gusa Musk avuye mu nshingano ze muri guverinoma, Perezida Trump yagiye agirana na we inama z’ibanga.

Yahishuye ko muri ibyo bihe Trump yamaze amasaha menshi abaza Grok uko abaturage ba Venezuela bakwitwara mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zifashe perezida wabo.

Ibi byabaye mu mezi make nyuma ya Nzeri, ubwo Trump yatangaga itegeko ryo kugaba ibitero ku bwato bwa Venezuela.

Grok yabwiye Trump ko abantu benshi bazishimira iryo fatwa rya perezida wabo. Nyuma y’ukwezi kumwe, tariki ya 3 Mutarama 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero muri Venezuela maze zifata Maduro.

Nyuma y’iki gitero ubwo abaturage bishimiraga ifatwa ry’uyu mugabo, Trump yibwiye ko koko Grok ifite ubwenge butangaje.

Kubera iyi nstinzi, igisirikare cyatangiye gukoresha iri koranabuhanga cyane.

Muri Kamena uyu mwaka Pentagon yatangaje ko abasirikare bakoresheje ubwoko bwihariye bw’iyi porogaramu bwitwa Gov Grok kugira ngo bubafashe gushakisha no kurasa mu bice bimwe na bimwe muri Iran.

Nubwo izindi sosiyete z’ikoranabuhanga zikorana n’iki gisirikare, Grok isa nk’aho ari yo ikunzwe cyane.

Mu minsi ishize, guverinoma ya Amerika yasabye Elon Musk na Palmer Luckey kuyobora ubushakashatsi bushya bureba uburyo ikoranabuhanga rigezweho rishobora gukoreshwa ku rugamba mu ntambara zizaba mu bihe bizaza.

Hahishuwe uko icyemezo cya Trump cyo gufata Maduro cyashingiwe ku bitekerezo bya Grok
Hahishuwe uko icyemezo cya Trump cyo gufata Maduro cyashingiwe ku bitekerezo bya Grok