00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyihishe inyuma y’inkundura yo kwigobotora ikoranabuhanga rya Amerika mu Burayi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 May 2026 saa 05:14
Yasuwe :

U Burayi buri kugerageza kwitandukanya na sosiyete z’ikoranabuhanga zo muri Amerika mu murongo wo kwigenga mu by’ikoranabuhanga. Iyi mpinduka itizwa umurindi no gushaka kugira ubwisanzure mu kubika amabanga bwite no kugenzura amakuru y’ingezi, by’umwihariko nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitoye itegeko rigenga amakuru abikwa kuri murandasi [Cloud Act] mu 2018.

Iri tegeko ryemerera inzego z’umutekano za Amerika gusaba amakuru amwe n’amwe sosiyete z’ikoranabuhanga no mu gihe ayo makuru abitswe mu bubiko bw’amakuru [servers] buherereye i Burayi.

Mu kurinda ko amakuru y’inzego zinyuranye nk’urw’ubuzima, guverinoma z’ibihugu by’i Burayi zarahagurutse.

Mu minsi ishize Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatanze isoko ryo kubaka ububiko bw’amakuru bufite umutekano wizewe, rifite agaciro ka miliyoni 180 z’Amayero, ku bigo byaho nka Scaleway.

Ibihugu byinshi, birimo u Bufaransa, u Budage, n’u Butaliyani, nabyo biri gutera umugongo porogaramu bikoresha z’Abanyamerika nk’imbonezamikorere ya mudasobwa ya Windows [operating system] na Microsoft Office, bikazisimbuza izindi zifunguye z’ubuntu nka Linux na LibreOffice [Free open source].

Nubwo bimeze bityo, kwigenga k’uyu Mugabane ijana ku rindi biracyari kure. Hari serivisi nyinshi mu Burayi zigikoresha ibikorwaremezo byo muri Amerika.

Ikindi ni uko sosiyete z’ikoranabuhanga z’i Burayi zikigorwa no kugera ku rwego ruhanitse rwa ngenzi zazo zo muri Amerika.

Urugero, mu gihe Google ifite abayikoresha babarirwa muri za miliyari, porogaramu yo gushakisha amakuru kuri murandasi y’i Burayi yitwa Ecosia ifite abayikoresha bagera kuri miliyoni 20 gusa.

Sosiyete zigenga nazo ziracyashidikanya ku guhindura imikorere yazo.

Urugero sosiyete z’ubwikorezi nka Lufthansa na Air France ziherutse kuyoboka Elon Musk mu gukoresha internet ye ya Starlink, kuko ikoranabuhanga ry’i Burayi ritaragira ingufu zihagije zo guhatana.

Ku rundi ruhande iyi nkundura iri kuzana andi mahirwe mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Kuva muri uyu mwaka, gutanga porogaramu na serivisi zo kubika amakuru kuri murandasi [cloud services] bitagenzurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa cyangwa u Burusiya ni imari ishyushye. Ni amahirwe yihariye kuri sosiyete nshya z’i Burayi yo kwaguka no guhatana ku ruhando mpuzamahanga.

Ibihugu by'i Burayi bikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bituma bitarambiriza ku ikoranabuhanga rya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages