00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cya Boeing kigiye kugaruka ku butaka kitarangije ubutumwa cyoherejwemo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 December 2019 saa 01:36
Yasuwe :

Icyogajuru gishya cya Sosiyete ya Boeing cyitwa Starliner kigiye kugaruka ku butaka nyuma y’iminsi itandatu cyoherejwe mu isanzure, ntikibashe kugera kuri sitasiyo yo mu isanzure igeragerezwaho iby’ingendo zo mu kirere.

Aya makuru yo kugaruka kw’icyo cyogajuru yemejwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’ubumenyi bw’isanzure(NASA) na Boing, bivuga ko kigera ku butaka bwo mu mujyi wa New Mexico kuri iki cyumweru saa kumi n’imwe na 47, ni ukuvuga saa sita n’iminota 57 ku isaha mpuzahanga.

Iki cyogejuru kuri ubu kiri mu birometero 250. Abenjeniyeri ba Boeing bari gukora ibishoboka byose ngo cyoherezwe mu isanzure kinyuze hejuru y’inyanja ya Pacifique.

Iki cyogajuru kigiye kugaruka ku butaka ubutumwa cyoherejwemo budakozwe. Ni amakuru mabi kuri Boeing nyuma y’impanuka ebyiri indege z’indege za Boeing zo mu bwoko bwa 737 MAX zahitanye ubuzima bw’abantu 346.

Iki cyogajuru cyoherejwe mu isanzure ku wa Gatanu w’icyumweru gishize muri Leta ya Florida ariko nyuma yo gutandukana n’igikoresho kicyohereza nticyabasha gukora nk’uko byateganyijwe, bituma kitagera mu nzira yacyo ituma kibasha guhana amakuru na sitasiyo zishinzwe ingendo zo mu kirere.

Nyuma y’urwo rugendo byagaragaye ko cyamaze umwanya gikoresha ibigiha imbaraga zikigurutsa mu buryo butandukanye n’uko cyagombaga kubikoresha.

Visi Perezida wa Boeing, unashinzwe ishami rijyanye n’ibyo kohereza mu kirere, Jim Chilton, yabwiye abanyamakuru ko habayeho amakosa bagikora, ‘Bashyira isaha ku gihe kitari cyo’.

Umuyobozi wa NASA, Jim Bridenstine, yavuze ko kuba kitarabashije gukora ubutumwa cyohererejwemo mu isanzure bidasobanuye ko bwananiranye ahubwo ko ‘Itsinda ry’abakozi ba NASA na Boeing bazakomeza gukorana bya hafi kugira ngo icyo gikorwa kirangire’.

Iki cyogajuru cyoherejwe mu isanzure gifite umuvuduko wikubye inshuro 25 umuvuduko w’ijwi. Biteganyijwe ko NASA izafata umwanzuro wo kongera kucyoherezayo cyangwa ikizera niba hari ibindi bishobora kwifashishwa mu kujyana mu isanzure abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere.

Icyogajuru cyagombaga kuzajya mu isanzure kijyanye n’abantu byari biteganyijwe ko kizoherezwayo mu 2020 ariko nta gihe nyamukuru kiratangazwa.

Ikindi cyogajuru kitwa Crew Dragon kirimo gukorwa na SpaceX ifatanyije na NASA nacyo biteganyijwe ko kizoherezwa mu isanzure mu gihe cya vuba.

NASA yemereye miliyari 8$ Boeing na SpaceX igihe bizaba bigejeje abakora ingendo mu kirere nibura batandatu uhereye ubu kugera mu 2024.

Iki cyogajuru kiragaruka ku isi kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages