Muri Amerika ifatabuguzi ry’ibanze (basic) urishaka yishyuraga $1 nyamara ryashyizwe ku $9.99 . Ifatabuguzi riringaniye (standard) ryaguraga $1.50 ariko ryashyizwe ku $15.49 mu gihe ifatabuguzi ryo hejuru (Premium) ryavuye ku $2 rikaba $19.99.
Muri Canada ifatabuguzi riringaniye ryavuye ku $1.50 riba $16.49 mu gihe premium yavuye ku $2 akaba $20.99. Ifatabuguzi ry’ibanze ryo ryagumishijwe uko ryari rimeze.
Netflix yatangaje ko kuzamura ibiciro bijyanye na gahunda yayo yo kongera ubwiza n’ireme ry’ibiganiro itangaza ku buryo birushaho kuryohera abakiliya.
CNN yatangaje ko izamuka ry’ibiciro bya Netflix rishobora kuba rifite aho rihuriye no kugaruza akayabo k’amafaranga itakaza mu gukora ibiganiro n’izindi gahunda ziyitambukaho .
Netflix kuri ubu ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 213.5 hirya no hino ku Isi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!