00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe telefoni ya Apple izingwa izasohokera, cyamenyekanye

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 August 2026 saa 01:39
Yasuwe :

Sosiyete ya Apple yatangaje ko ibirori byayo bitaha byo kumurika ibikoresho byayo bigezweho bizaba tariki ya 9 Nzeri 2026.

Ibi birori biteganyijwe ko bizaba iby’amateka, kuko hari amakuru avuga ko ari bwo Apple izamurika telefoni yayo izingwa yari imaze igihe kinini itegerejwe cyane [foldable iPhone].

Bizaba kandi ari ibirori bya mbere bya Apple biyobowe na John Ternus nk’umuyobozi mukuru. Biteganyijwe ko Ternus azasimbura Tim Cook ku buyobozi bw’iki kigo gikomeye mu by’ikoranabuhanga tariki ya 1 Nzeri 2026.

Biteganyijwe ko Apple izamurika telefoni nshya za iPhone 18 Pro ndetse na iPhone 18 Pro Max, nubwo amakuru avuga ko ibi byiciro byombi bizaba ari amavugurura asanzwe mu mikorere ya telefoni, aho kuba impinduka zikomeye mu miterere y’inyuma.

Hari andi makuru avuga ko iyi sosiyete itazatangaza telefoni isanzwe ya iPhone 18 kugeza umwaka utaha.

Hitezwe kandi ko iki kigo kizamurika isaha ya Apple Watch Series 12 hamwe na Apple Watch Ultra, hamwe n’ibindi bikoresho bishya by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu rugo [smart home devices].

Uretse ibikoresho bishya, iyi sosiyete ishobora gutangaza amatariki yo gushyira hanze porogaramu zikoresha telefoni na mudasobwa za iOS 27, iPadOS 27, na macOS Golden Gate, hamwe n’andi mavugurura ya porogaramu azaza mu minsi iri imbere.

Ibi birori bizabera kuri Apple Park Campus mu Mujyi wa Cupertino, muri Leta ya California muri Amerika, Saa Tanu za mu gitondo ku isaha yaho.

Igihe telefoni ya Apple izingwa ishobora gusohoka muri Nzeri 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages