Ni nyuma y’uko bafashe umuntu umwe n’ibikoresho bifite AI bitatu, bakabikoresha mu biganiro bitari imbonankubone n’abantu 500, maze benshi muri abo bantu bakemeza ko kimwe muri ibyo bikoresho cyari umuntu.
Hakoreshejwe porogaramu yo mu myaka ya 1960 yiswe ELIZA nayo yifashisha AI, GPT-3.5 na GPT-4, ndetse n’umuntu umwe.
Ibiganiro byamaze iminota itanu, nyuma yabyo buri muntu muri abo 500 bakamubaza kuri buri jwi niba yizera ko ari iry’umuntu, cyangwa niba yumvishe ari irya AI.
Abagera kuri 54% bavuze ko GPT-4 bumvishe ari umuntu.Wa muntu umwe warimo, abashimangiye ko bumvishe ari umuntu koko bari 67%.
Abatekereje ko ELIZA yaba ari umuntu ni 22%, naho 50% bavuga ko bumvaga GPT-3.5 ari umuntu.
Iyo nyigo yatumye abashakashatsi bemeza ko uko ikoranabuhanga rya AI rikomeza kuvugururwa ryongerwamo udushya twinshi, bizageza igihe bikagorana cyane kuba abantu bamenya gutandukanya AI n’umuntu nyawe mu gihe bavugana baterebana.
Kimwe mu bikomeza gutuma AI zititwara nk’abantu mu biganiro, ngo ni uko zitaramenya uko zikwiye gusubiza umuntu mu gihe cy’ibyishimo cyangwa icy’akababaro, kuko akenshi zigendera ku byo bazibwiye gukora zikanabikora mu mujyo umwe.
Mu gihe AI za kera zabaga zarashyizwemo ibisubizo mbere ku buryo iyo wayibazaga ibibazo bitandukanye wahitaga umenya ko atari umuntu kuko yagusubizaga ibidahura n’ibyo ubajije, uyu munsi AI isubiza bijyanye n’icyo uyibajije.
Icyakora ntiziramenya gutandukanya ibisubizo ziha uzibajije bitewe n’umuco, ubwoko cyangwa indangagaciro. Icyo ngo ni cyo abashakashatsi bacyiga uko nacyo zazagishobora.
Nubwo AI zishimirwa nk’intambwe y’iterambere ry’ikoranabuhanga, hari abakomeje kuzinenga ko zizagira ingaruka zikomeye ku mibanire y’abantu n’imibereho yabo cyane cyane ku cy’amikoro, mu gihe zizaba zishoboye gukora imirimo myinshi abantu bari basanzwe bakora.
Ku rundi ruhande, zitezweho koroshya ubuzima, ibyo umuntu akeneye bigakorwa vuba kandi neza, ndetse ku kiguzi cyo hasi.
Ibikorwa remezo bizatuma ikoreshwa ryazo rigenda neza ni byo bikiri inzitizi ku bihugu bimwe, by’umwihariko ibikiri mu nzira y’amajjyambere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!