Iki kibuye gisa n’umupira w’umuriro cyamuritse cyane mu kirere, kinafatwa amashusho n’abantu benshi, ndetse kinagaragara neza ku mashusho yafashwe n’ibyogajuru.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu ahagana saa 02:06 z’amanywa ku isaha y’aho, ubwo iki kibuye cyacaga mu kirere kigaturikira mu Majyaruguru y’Umwigimbakirwa wa Cape Cod muri Massachusetts.
NASA yatangaje ko iki kibuye cyagenderaga ku muvuduko uri hafi ya kilometero zirenga ibihumbi 120 mu isaha, gishwanyukira ku butumburuke bwa kilometero 65 hejuru y’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Massachusetts n’Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa New Hampshire.
Imbaraga zasohotse ubwo cyashywanyukaga zingana na toni 300 za TNT, ibi bikaba ari byo byateje urusaku rwinshi.
Kugira ngo ubyumve neza, ibi bihwanye nko gufata amakamyo 10 kugeza kuri 15 ya rukururana, imwe itwara imizigo ipima toni hagati ya 20 na 30, ukayuzuza neza ibiturika maze ukayaturikiriza icyarimwe mu gihe gito cyane nk’isegonda.
Iri turika rikiba, bamwe mu baturage batekereje ko ari umutingito, ariko Ikigo cya Amerika gishinzwe Ubumenyi bw’Isi [USGS] cyabihakanye kivuga ko rwari urusaku rwinshi rwaturutse ku kibuye cyo mu isanzure.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amakuru muri NASA, Jennifer Dooren, yatangarije AFP ko iki kibuye atari kimwe muri za kibonumwe zimaze iminsi zigaragara hirya no hino ku Isi, cyangwa ibisigazwa by’ibyogajuru byakozwe n’abantu cyangwa icyogajuru kiguye ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!