Mu gihe Neuralink ifite abantu 21 bakoresha agakoresho kayo gafasha imikorere y’ubwonko mu buryo bwuzuye [fully implanted device], agakoresho ka NeuCyber karacyageragezwa ku nyamaswa kandi hashobora gushira indi imyaka ibiri mbere y'uko gatangira kugeragezwa ku bantu.
Nubwo hakiri iki cyuho, u Bushinwa buri gushyira imbaraga nyinshi mu ikoranabuhanga rihuza ubwonko na mudasobwa [brain computer interface technology].
Mu minsi ishize, iki gihugu cyabaye icya mbere ku Isi mu kwemeza ko agakoresho ko ku bwonko gahabwa abavunitse urutirigongo gatangira gucuruzwa, kinaba icya kabiri mu gutangira kugerageza iri koranabuhanga ku bantu.
NeuCyber yamaze gutera intambwe ishimishije muri uru rwego, dore ko hari akandi gakoresho gashyirwa ku bwonko gafite akandi gakorana na ko hanze (partially implanted device), aho imaze kugashyira mu bantu barindwi kugeza ubu.
Aka gakoresho kafashije abantu bari baramugaye kubera impanuka z'imodoka, kabashoboza kongera gukoresha amaboko yabo mu buryo runaka nyuma y'amezi atandatu bagakoresha.
Iki kigo gifite icyizere cyo gukora igerageza ryo kwa muganga ku barwayi 50 muri uyu mwaka, ibi bikaba byatuma ikoranabuhanga ryacyo riba irikoreshwa cyane ku Isi.
Mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa, leta yahaye iki kigo miliyoni 200 z’ama-Yuan [miliyoni 29$] nk’inkunga.
NeuCyber iteganya ko ibicuruzwa byayo bishobora kuzaba biboneka ku bwinshi ku isoko ry'u Bushinwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, ari na ko iki gihugu gisiganirwa no guhangana n’abakora ikoranabuhanga nk’iri b’ahandi.






Ibitekerezo 0