Ikoranabuhanga rya Tap&Go rigeze kure rinozwa ngo risakazwe mu gihugu hose

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 Gicurasi 2020 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki 30 Mata 2020, igamije kongera kwiga ku Cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda, harimo umwanzuro wafashwe ko abantu bakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka, haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi z’imari.

Serivizi zo gutwara abantu mu modoka niho hakunze kugaragara cyane ihererekanya ry’amafaranga, gusa mu Mujyi wa Kigali ho byaracitse kuko abakoresha imodoka rusange bashyiriweho amakarita azwi nka Tap&Go aho umuntu ayishyira ku modoka akagenda, ikibazo kikaba kikigaragara cyane ku modoka zikora ingendo mu Ntara.

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwavuze ko iyi gahunda y’ikoranabuhanga imaze kugezwa hamwe na mu gihugu ariko bagikomeje kuyinoza kugira ngo abantu bareke guhererekanya amafaranga hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yabwiye itangazamakuru ati “No mu Ntara iryo koranabuhanga ryarahageze gusa iki cyorezo cyaje bitarakwirakwiza mu ngendo zose, gusa nk’ubu abantu bagana mu Majyaruguru mu nzira zijya i Musanze, Rubavu cyangwa se ujya i Huye uvuye i Kigali birakora, muri make ahantu hamwe na hamwe mu gihugu rirakoreshwa, turimo kureba uko ryakwirakwizwa n’ahandi ritaragera kugira ngo aho bagikoresha amafaranga biveho.”

Yavuze ko uburyo ryateganyijwe ari uko bigenda bitandukanaho gato n’uko bimeze mu Mujyi Kigali.

Ati “Ubundi ingendo zo mu Ntara uko ziteye ni uko umuntu agura itike akava wenda i Kigali akajya i Musanze, turimo kureba uko byahuzwa n’irikoreshwa i Kigali, ariko hakaba hanabaho gukoresha telefoni ku buryo nayo yajya ikora nk’ikarita kandi iryo koranabuhanga tumaze kurigera kure.”

Niba umuntu ashaka kujya nk’i Rubavu azajya afata telefone ye ashake Porogaramu ya Tap&Go yinjiremo hanyuma ufungure konti akoresheje amazina na nimero za telefone, abone aho kugurira itike bitewe n’aho agiye.

Yongeyeho ati “Twagiye kwinjira mu cyorezo cya Coronavirus hari byinshi bimaze gukorwa nubwo byose byari bitarajya ahagaragara, ubu twongeye kubisubukura kugira ngo tubyihutishe, icyo twifuza ni uko mu minsi iri imbere abantu bava mu gukoresha amafaranga mu ntoki.”

Yavuze ko ibi bitazakorwa gusa ku modoka ahubwo RURA iteganya ko mu gihe moto zizaba zitangiye gukora, harebwa uko abantu bazajya bakoresha amatelefoni bakishyura.

Hashize imyaka irenga ine mu Rwanda hatangiye uburyo bwo kwishyura ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga rizwi nka Tap&Go. Ryakemuye byinshi, rinanoza imitangire ya serivisi mu gutwara abantu.

Uburyo bwa Tap an Go buri kunozwa ku buryo bwifashishwa mu ngendo rusange z'imodoka mu gihugu hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .