00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoreshwa rya telefone zigezweho rirashoboka ku baturarwanda bose?

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 5 March 2024 saa 12:26
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi inyandiko, ni ibitekerezo by’umwanditsi

Mu kiganiro Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagiranye n’itangazamakuru mu nama ya WEF 2024 tariki 17 Mutarama 2024, yavuze ko hari icyizere cy’uko “mu myaka itatu iri imbere nibura buri muturage [mu Rwanda] azaba afite uburyo bumufasha gukoresha internet.”

Icyo gihe Minisitiri Ingabire yasobanuye ko u Rwanda rwatangije gahunda zitandukanye zigamije korohereza abaturage gutunga telefoni zigezweho zizwi nka ‘smartphone’, zikabageraho zihendutse binyuze mu bufatanye n’ibigo by’itumanaho.

Abatunze telefoni zigezweho mu Rwanda babarirwa muri 23%. Impamvu yagaragajwe nk’inzitizi ikomeye ituma zidatunzwe na benshi, ni uko zihenze.

Uretse guhenda, imikoreshereze y’izo telefoni inasaba kugira ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Nubwo hari ingamba Guverinoma yashyizeho zifasha mu guhangana n’izo nzitizi, biracyagoye kwemeza ko abaturarwanda bose bashobora gutunga telefoni zigezweho.

Mu gihe hibanzwe cyane ku kugabanya ikiguzi cy’izo telefoni, koroshya uburyo bwo kuzishyura no guhugura abaturage bo mu bice by’ibyaro ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, imyumvire n’imyemerere nayo iracyagira uruhare mu gutuma bamwe mu baturarwanda badakoresha telefoni zigezweho.

Nk’uko ubwo u Rwanda rwatangiraga ibikorwa byo gukingira Coronavirus humvikanye bamwe mu baturarwanda banze kwikingiza, na telefoni zigezweho hari abatazikoresha kubera imyumvire cyangwa imyemerere yabo, atari uko babuze amikoro cyangwa ubahugura ku mikoreshereze yazo.

Kugeza ubu nta janisha riramenyekana rya bene abo, ariko n’ubwo baba ari umubare muto ushobora gutambamira gahunda u Rwanda rwihaye yo kuba buri muturarwanda yakoresha internet. Abenshi muri bo ni abageze mu za bukuru ndetse bo mu bice by’icyaro.

Mu gihe nta bukangurambaga bukozwe nk’uko abaturarwanda basobanuriwe neza akamaro ko kwikingiza Coronavirus kugeza bose bemeye kwikingiza ku bushake, ikoreshwa rya telefoni zigezweho ku baturarwanda bose rizatinda gushoboka.

Kuva mu 2019, u Rwanda rwatangiye gahunda ya ‘Connect Rwanda’ hatangwa telefoni zigezweho ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kugendana n’ikoranabuhanga no kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bya internet ya 4G, yakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu.

Nyuma haje gahunda ya ‘Make Make’ na yo ifasha abaturarwanda kubona telefoni zigezweho bakishyura ikiguzi cyazo mu byiciro, ku buryo umwaka urangira umuntu arangije kwishyura igiciro cyayo.

Hatangijwe kandi gahunda yo guhugura abaturage bo mu bice by’ibyaro ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kwiha serivisi zitandukanye.

Bibarwa ko muri rusange abantu bafite imyaka 10 kuzamura bafite telefoni zigendanwa barenga miliyoni 4. 5; naho ingo 78.1% nibura zirimo umuntu ufite telefoni igendanwa.

Kugira ngo ikoreshwa rya telefoni zigezweho ku baturarwanda bose rishoboke, hakenewe n'ubukangurambaga ku myumvire n'imyemerere biza byunganira izindi gahunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages