Ni amagambo Umunyemari w’Umunyamerika Elon Musk yavugiye i Los Angeles mu ijoro ryo ku wa 10 Ukwakira 2024, ubwo yamurikaga umushinga w’imodoka zitwara abagenzi nta mushoferi zifite, zizakorwa n’Ikigo cye Tesla mbere ya 2027.
Ni imodoka zizaba zifite imiryango ibiri n’imyanya ibiri yo kwicaramo, zikitwara kandi zitagira ‘volant’ na ‘pédales’.
Ibizaba bizigize ntibiramenyekana mu buryo budasubirwaho, gusa imikorere yazo izaba ishingiye 100% kuri za cameras n’ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI).
Imiryango y’iyo modoka izajya ifunguka ijya hejuru, naho kwinjiza umuriro izajya ikoresha uburyo bwa ‘wireless’, ikoranabuhanga rimaze kumenyerwa kuri “smartphones” zo mu myaka ya vuba.
Musk yavuze ko uwo mushinga w’imodoka ziswe “TBC”, ’Robotaxi’, cyangwa ’Cybercab’ uri mu murongo mugari wa Tesla wo guhinduka ikigo cy’ikoranabuhanga rya ‘AI’ na ‘Robotics’ aho kuba ikigo gikora imodoka.
Nizigera ku isoko, agaciro ka ’Robotaxi’ kazaba gahera munsi ya 30.000$.
Ushingiye ku bisobanuro byatanzwe ku ishusho ya TBC, izaba iri mu ishusho ijya kumera nk’iya Tesla Cybertruck, indi modoka Musk aherutse gushyira ku isoko igatangaza benshi.
Ushaka kugenda muri iyi modoka azajya ayitumizaho akoresheje ‘application’ nk’uko i Kigali umuntu ushaka kugenda na ‘taxi’ za Yego cyangwa Move abigenza.
Musk avuga ko igiciro cy’urugendo kuri izi modoka kizaba kiri hasi ugereranyije n’igisanzwe cyishyuzwa na ‘bus’ zikora ingendo rusange.
Ku bashoramari, TBC yagaragajwe nk’andi mahirwe y’ishoramari kuko umuntu ashobora kugura bene izi modoka, zikajya zitwara abagenzi amafaranga bishyuye akaba aye, akagira make aha Tesla ku ijanisha.
Icyakora bamwe mu basesenguzi bagaragaje ko TBC izaba ifite inenge bashingiye ku bagenzi izaba ishobora gutwara icyarimwe. Bagaragaje ko kuba izaba ijyamo babiri gusa, bizaba ari inzitizi ku bashaka gusohokera ahantu nk’umuryango. Icyo gihe ntibayikwiramo.
Igitekerezo cyo gukora iyi TBC kimaze imyaka ikabakaba 10. Ni mu gihe imyaka icyenda yihiritse Tesla igurisha purogaramu ya "Full Self-Driving" ituma imodoka zitwara, ikaba igejeje magingo aya igishidikanywaho.
Aho imodoka zifashisha ubwo buryo zagiye zigeragerezwa hose, ntizashoboye gutanga icyizere gihagije ku buryo wakwizera ko mu muhanda zitateza ikibazo.
Kuba TBC izaba yitwaye, bitekerezwa ko bishobora kuzateza impungenge ku batekereza kuyigendamo, bakumva badatekanye.
Ibyo bizagira ingaruka no kubatekereza gushora imari muri izo modoka, kuko bashobora gutinya ko bazahomba biturutse ku kutabona abagenzi bahagije bazizera, no kuba ukwitwara kwazo gushobora gutuma zikora impanuka cyane.
Ubwo buryo bwa "Full Self-Driving" burateganywa kushyirwa no mu modoka za Tesla Model 3 na Tesla Model Y zo muri Leta za Texas na California umwaka utaha. Izi zisanzwe zifite ikoranabuhanga ryunganira uzitwaye, ibizwi nka ‘automatique’.
Uretse TBC, Musk asobanura ko afite n’umushinga wo gukora imodoka itwara abagenzi ingana na ‘Minibus’ yitwara, izaba ishobora kwicaramo abagera kuri 20. Igihe izagerera ku isoko n’agaciro izaba ifite byo ntibiramenyekana.
Kuri Tesla, ubu ikibashishikaje ni ikoranabuhanga ry’imodoka zitwara bitagizwemo uruhare n’umuntu.
Kugeza ubu ubwo buryo nta na hamwe ubwo burizerwa. Icyakora imodoka z’icyo kigo zimaze kumenyekana cyane mu kugira ikoranabuhanga ryorohereza abazitwara.
Muri Mata 2022 ni bwo Musk yari yatangaje ko mu 2024 hazatangira gukorwa ‘Robotaxi’ ku bwinshi.
Imodoka za TBC zizajya zimirwa mu bihugu habanje kubaho amasezerano hagati ya Tesla n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda muri ibyo bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!