Elon Musk yakurikijeho ubutumwa butandukanye agaragaza ko imbwa ye ari umuyobozi mukuru mwiza uruta abandi yahoranye, aha yashakaga kuvuga Parag Aggarwal wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Twitter, akamwirukana mu minsi ishize.

Umubano wa Musk na Aggarwal ntiwigeze umera neza haba mbere na nyuma y’uko uwo muherwe yegukanye Twitter umwaka ushize kuri miliyari 44 z’amadolari.

Bivugwa ko Jack Dorsey wahoze afite Twitter yagerageje kubumvikanisha ariko ntibitange umusaruro, bikarangira Musk yirukanye Aggarwal nyuma yo kumuha imperekeza ya miliyoni zisaga 30 z’amadolari.

Elon Musk yatangaje ko imbwa ye ariyo yabaye umuyobozi mukuru wa Twitter
Elon Musk yatangaje ko imbwa ye ariyo yabaye umuyobozi mukuru wa Twitter