Pixel 9 Pro Fold izaba ifite ikoranabuhanga rya Pixel 9 Pro, ikagira n’irya Pixel Fold icyarimwe.
Ni telefoni abasesenguzi bise ko izaba ari igitangaza kuko imiterere ya Pixel Fold, telefoni ya mbere izingwa Google yashyize ku isoko mu 2023, yanyuze benshi bakavuga ko $1,800 igurishwa iyakwiriye.
Mu mashusho amara amasegonda 30 Google yashyize hanze, hagaragaramo Pixel 9 Pro Fold ikoresha Gemini, porogaramu ifite ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI). Ni porogaramu ikora nka ChatGPT ya OpenAI.
Amakuru yimbitse kuri iyo telefoni azashyirwa hanze ku wa 13 Kanama 2024, ubwo izaba imurikwa hamwe n’izindi “series” za Pixel 9, ndetse na Pixel Watch 3, isaha ikoranye ikoranabuhanga rigezweho.
Pixel Fold, telefoni ya mbere izingwa Google yashyize ku isoko, yakundiwe kuba ikoreshwa nka telefoni, ikanakoreshwa nka “tablet” mu gihe hari ibyo nyirayo ashaka gukora, yakabaye akorera kuri mudasobwa.
Ni telefoni uzingura, ikarambuka buhoro buhoro uko ubyifuza, kugeza kuri “degrés” 180.
Muri “screen” yayo ntushobora kubona ikimenyetso cy’aho ibice bibiri byarambuwe bitandukanira.
Benshi bakunze kuyigereranya na Samsung Galaxy Z Fold 4, nayo igura $1,800, ariko bakemeza ko Pixel Fold ifite byinshi bikurura abayikoresha kurusha iyo yindi.
Pixel 9 Pro Fold izaba iteye ite?
Amakuru make amaze kumenyekana kuri Pixel 9 Pro Fold avuga ko izaba ifite Android 15, ishobora kujya mu mazi ntigire icyo iba, ikajyamo SIM Card imwe, na e-SIM.
Mu biyigize, izaba ifite umuzenguruko (frame) wa “aluminum”, “screen” izingwa ikoze mu kirahuri, n’aho ahatazingwa imbere ari “plastique”, inyuma ari ikirahuri.
“Screen” yayo izaba ifite inches 8.02, ibasha kwerekana amashusho afite uburemere bwa pixels 2200 x 2480.
Izaba yubakiye ku ikoranabuhanga rya Google Tensor G4, riyiha imikorere ihambaye.
Ububiko bwayo buzaba buri mu byiciro, harimo ifite ubwa 256GB na RAM ya 12GB, hakabamo ifite ubwa 512GB na RAM ya 16GB, ndetse n’ubwa 1TB na RAM ya 16GB.
Ku by’amashusho, hitezwe ko izaba ifite cameras eshatu z’inyuma zirimo iy’ibanze ifite megapixels 48, ikunganirwa n’indi ya megapixels 12 yo mu bwoko bwa ‘ultra-wide’, n’indi ya megapixels 10.8 ya telephoto, ishobora gukurura ishusho (optical zoom) inshuro eshanu.
Camera y’imbere izaba ari imwe ifite megapixels 12, ikabasha gufata amashusho ya 4K, n’aya pixels 1080.
Izaba kandi ifite batiri ibika umuriro wa 5000 mAh, itavamo; ikazajya ishyirwamo umuriro hakoreshejwe umugozi wa Type-C nk’uko n’izindi telefoni za Pixels bigenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!