Izi camera ntabwo ari izo gufata amafoto cyangwa amashusho bisanzwe, ahubwo zimeze nk’izikoreshwa muri telefoni za iPhone mu gukuramo urufunguzo rwa Face ID.
Izi camera zifite ‘sensors’ zifite ubushobozi budahambaye bwo kugaragaza amashusho acyeye [low-resolution sensors], kugira ngo zifashe ikoranabuhanga rya Siri kumva no kumenya ibigugikije mu gihe wambaye izi AirPods.
Urugero, wambaye izi AirPods porogaramu ya Siri ishobora kureba ibirungo cyangwa ibiribwa biri ku meza yawe, ikakugira inama y’icyo wateka n’uko wabitegura, cyangwa ikamenya ahantu nyaburanga hagukikije mu gihe urimo kugenda ikahaguhaho amakuru.
Ikindi, bivugwa ko izi camera zizajya zifasha uwambaye izi Airpods gukomeza kumva amajwi bijyanye n’aho ari ako kanya.
Bivugwa ko izi Airpods zizajya zifasha cyane abantu bakoresha amadarubindi y’ikoranabuhanga ya Vison Pro.
Ikindi niba uzambaye arebye nk’iburyo bwe, écouteur yo mu gutwi kw’iburyo izamwumvisha ijwi ritandukanye ry’ibyo ukundi gutwi kuri kumva bimere nk’aho aho ari kureba ariho ijwi ry’umwimerere rituruka.
Ibi wabifata nk’iyo uri kuganira n’umuntu ari mu ruhande rumwe rwawe, aho ugutwi gukora cyane ari ukumwegereye.
Ikindi n’uko bivugwa ko uzajya aba yambaye izi Airpods, ashobora kuzajya akoresha urutoki rwe mu kwemeza ibyo yumva aruzegereje gusa, bidasabye ko azikoraho nk’uko byari bisanzwe.
Urugero ushobora nko kuzamura ikiganza cyawe hafi y’ugutwi, watunga urutoki imbere hakajyamo indi ndirimbo, warurebesha inyuma hagasubiramo iyari ivuyemo. Ibi nibyo bizwi nka ‘in-air gesture control’.
Apple yari yarateganyije gushyira hanze izi AirPods mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, ariko byimurirwa muri Nzeri 2026.
Uku gukererwa kwagenewe Apple kugira ngo ibone igihe cyo kunoza porogaramu ya Siri no kuyihuza n’ikoranabuhanga rya ‘AI’ rya Google ryitwa Gemini kugira ngo iyi porogaramu ifashe uzaba afite izi AirPods kubona ibisubizo vuba kandi yisanisha nk’abantu.
Biteganyijwe ko zizaba zisa cyane na AirPods Pro 3, ariko ari ndende ho gato kugira ngo Camera ibone aho ijya.
Bivugwa ko ubu Apple iri gukorana n’ikigo Foxconn kizajya kiyiha izi ‘IR cameras’ zo gushyira muri AirPods. Apple iteganya no gushyiraho agatara gato [small LED light] kazajya kerekana igihe izo camera ziri gukora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!