00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya ‘Unitree G1 EDU U6’, robot ikora nk’abantu iri kwifashishwa mu burezi bw’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 March 2026 saa 08:41
Yasuwe :

Imishinga itandukanye yo kwimakaza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ikomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye, dore ko ari imwe mu nkingi zo kongera umusaruro mbumbe w’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI.

Icyo gihe isesengura ryakozwe ryagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’Igihugu.

Muri iri koranabuhanga harimo no gukoresha robot mu mirimo itandukanye, dore ko kugeza ubu ari cyo ibihugu byateye imbere biri kwibandaho, kuko ku Isi hari kubarirwa izirenga miliyoni 4,6.

Izi robot zatangiye kwifashishwa mu mirimo itandukanye mu Rwanda, zageze no mu burezi, aho zifashishwa mu kuzigiraho, gufasha abanyeshuri kwiga no kuzifashisha mu mirimo ikenerwa mu ishuri.

Igezweho ni izwi nka ‘Unitree G1 EDU U6 Robotic Humanoid’, iri gufasha abanyeshuri Mount Kigali University, by’umwihariko abiga amasomo y’ikoranabuhanga n’andi akenera kwifashisha AI.

Unitree G1 EDU U6 ni imwe mu bwoko bwa robots zifashishwa mu bushakashatsi, kuzamura urwego rwa AI ndetse no kwiga amasomo ajyanye n’imikorere yazo.

Iyi ni robot ikozwe nk’umuntu yakorewe mu ruganda rwo mu Bushinwa rumaze imyaka 10 rukora ibijyanye na robot ruzwi nka Hangzhou Yushu Technology rw’ikigo cyitwa Unitree Robotics.

Unitree G1 EDU U6 irimo ijambo ‘EDU’ bisobanuye uburezi cyangwa ubushakashatsi, ndetse bikaba bivuze ko ishobora guhindurwa bitewe n’uko uyikoresha abyifuza.

Yashyizwe mu cyiciro cyihariye cy’izitwa ‘U6’, bivuze ko iri ku kigero cyo hejuru cyo kuba uyikoresha yayikoresha nk’umuntu, cyane ko n’intoki ifite zikora nk’iz’abantu, ibidasanzwe kuri robot nyinshi.

Ibi bituma ishobora kugenda, guhagarara yemye, ndetse no gukoresha ibice byayo nk’uko umuntu yabigenza. Aha harimo nko guterura ibintu, kureba ikintu, kuzenguruka, kubyina n’ibindi.

Ibi ibikora kuko ifite mu rukenyerero hateranyije inshuro eshatu, icyo twita ‘Degrees of Freedom- DOF’, ikagira n’amaboko ateranyije inshuro zirindwi, byose bikayiha ubwisanzure bwo gukora uko ishaka nk’umuntu.

Amavi yazo afite 120 N·m nk’igipimo cy’imbaraga zishobora gutuma igenda kandi yihuta, igahindukira vuba ndetse ikaba yanakwizengurukaho ubwayo ku buryo ikora ibigaragara nka siporo.

Intoki zayo eshanu zifite utwuma tw’ikoranabuhanga ‘sensors’, tuyifasha kumva uburemere n’imiterere y’ikintu ifashe mu ntoki, ikanumva niba gishyushye cyangwa gikonje.

Amaso yayo ni camera na ‘sensors’ zizwi nka 3D LiDAR (Light Detection and Ranging) zifashisha urumuri mu gutuma imenya neza ikintu iri kureba muri ako kanya itibeshye.

Unitree G1 EDU U6 Robotic Humanoid ifite utwuma tuyifasha kwakira amajwi n’utundi tuyifasha kuyohereza, mu guhe yaba iri kwifashishwa mu kuganira n’umuntu.

Yifitemo imikorere nk’iya mudasobwa ituma ikora nka AI, ifite umutima wayo uzwi nka CPU (Central Processing Unit), na wo urimo utundi dukoresho tuwufasha gukora neza no kugira ubushobozi bwo hejuru umunani, bikayishyira mu zitwa ‘8-core CPU’.

Ibi bituma ishobora kwigirwaho no gufasha abanyeshuri mu masomo ayo ari yo yose, hatitawe ku kuba ari ay’ikoranabuhanga, ikaba yakumva ururimi urwo ari rwo rwose.

Unitree G1 EDU U6 Robotic Humanoid ifite uburebure bwa metero 1,32 n’ibilo 35, ishobora gusenywa buri gace kakajya ukwako, ikongera igateranywa. Ikoresha batiri z’umuriro ebyiri, aho imwe ishobora kubika umuriro byibuze amasaha abiri.

Unitree G1 EDU U6 Robotic Humanoid igura hagati ya 13.500$ na 16.000$ (arenga miliyoni 23,3 Frw), ikunze kwifashishwa muri mashuri ya kaminuza, laboratwari z’ikoranabuhanga no mu bigo bigitangira kwifashisha AI mu mirimo yabyo cyane.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Mount Kigali University, Prof Gicharu Simon, yavuze ko kugira iyi robot kuri iki kigo bizafasha uburezi bw’u Rwanda muri rusange.

Ati “Kuzana iki gikoresho mu Rwanda ni intambwe ikomeye ku burezi mu iterambere ry’igihugu. Abanyeshuri muyibyaze umusaruro, hanyuma ejo cyangwa ejobundi tuzumve iki ari kimwe mu bihugu bifite abahanga mu ikoranabuhanga.”

Umunyeshuri wa Mount Kigali, Karangwa Nshuti Ivan, yavuze ko iyi robot ari igisubizo ku myigire yabo ya buri munsi.

Ati “Uyu munsi twakoraga ibintu mu nyandiko ariko tugiye gutangira kujya dukora ‘code’ hanyuma tuyihe turebe imikorere yayo. Nta byinshi turayimenyaho ariko ndizera ko ubumenya izadusangiza, tuzabwifashisha tukaba twanakora robot za hano iwacu.”

Mount Kigali University yakiriye robot ya 'Unitree G1 EDU U6' iri mu zigezweho mu burezi
Abanyeshuri biga ikoranabuhanga ni bo ba mbere bazungukira kuri iyi robot
Mount Kigali University izajya yifashisha robot mu kwigisha abanyeshuri bayo
Unitree G1 EDU U6 ifite ikoranabuhanga rituma yigisha abanyeshuri
Unitree G1 EDU U6 ifite 'sensors' zituma ibona ibintu byose biri iruhande rwayo
Umunsi wo kwakira robot ya 'Unitree G1 EDU U6' wari uw'ingenzi ku buyobozi bwa Mount Kigali Univeristy
Unitree G1 EDU U6 ifite ubushobozi bwo gukora nk'umuntu
Mount Kigali University iri mu bigo bishyize imbere ikoranabuhanga
Prof. Gicharu Simon yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro robot

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages