Icyakora mu myaka yo hambere umuntu yashoboraga kumara iminsi runaka adakoresheje ibi bikoresho dore ko byari bizwi na bake abo twitaga ko bakandagiye mu ishuri.
Ibi ni ibikwereka ko ikoranabuhanga ryamaze kwigarurira igice kinini cy’ubuzima bwacu. Byaba bibabaje uramutse uzi ibigezweho muri telefoni yawe cyangwa mudasobwa ariko ntumenye ikoranabuhanga riri mu modoka yawe cyangwa ukaba utamenya bimwe mu byo wagenderaho ushaka kugura igendanye n’igihe.
Uribuka mu minsi yashize ubwo imodoka yari ifite ikoranabuhanga rya GPS utazi icyo ari cyo? Ese uribuka ko utashoboraga kumva umuziki udakoresheje cassette?
Waba warigeze kwifuza ko waganira n’imodoka yawe mu gihe uri mu rugendo rwa wenyine wishwe n’irungu? Kuri ubu iyo ugerageje gutwara imodoka utambaye umukandara w’ubwirinzi irakwibutsa cyangwa mu gihe ugerageje gukata ikorosi wihuta ikagukebura.
Mu myaka irenga 10 ishize hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kuzamura ikoranabuhanga mu modoka hagajwe kurushaho korohereza abazitwara akaba ari byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Ikoranabuhanga ryunganira utwaye imodoka

Mu ndimi z’amahanga ni Advanced Driver Assistance Systems (ADAS). Iri ni ikoranabuhanga ryunganira umushoferi w’imodoka mu gihe ayitwaye bikamufasha kuyigenzura ndetse no kugenzura ibiyikikije.
Iri koranabuhanga ryifashisha utwuma dufasha mu kumenya icyegereye imodoka ‘sensors’ na camera, bifasha guha utwaye imodoka amakuru y’ingenzi ajyanye n’ibikikije imodoka kuburyo ashobora kuyifashisha mu gihe ageze ahantu runaka.
Iri koranabuhanga ryubakiwe gufasha abashoferi kwirinda impanuka, ndetse no kubamensha ikibazo gishobora kuvuka mbere y’igihe. Ryifashishwa kandi mu gutanga amakuru ku muvuduko w’ikinyabiziga, icyerekezo irimo cyangwa iganamo.
Rikora kandi nk’amaso y’umushoferi mu gihe atabasha kureba ahantu runaka imodoka yaba igana ndetse rikanamworohereza mu gihe ari guparika.
Feri y’ako kanya (Freinage d'urgence)

Freinage d'urgence automatique ni ikoranabuhanga ry’ingenzi kuko rifite ubushobozi bwo guhagarika imodoka ako kanya mu gihe uyitwaye agize ikibazo.
Ni uburyo bwubakiwe kugenzura no gucunga umutekano w’ikinyabiziga ndetse n’ugitwaye aho ishobora kubona ko hashobora kuba impanuka maze igahita ifata feri byihuse kuburyo bishobora kuyirinda cyangwa bikagabanya ibyago byayo.
Iri koranabuhanga naryo rikoresha utwuma dufasha mu kumenya icyegereye imodoka ‘sensors’ na camera mu kugaragaza ibiri imbere mu muhanda. Rishobora kugaragaza izindi modoka zegereye iyo utwaye, abanyonzi cyangwa abanyamaguru bashobora kuba bari mu nzira uri gucamo.
Hamwe n’iri koranabuhanga umushoferi w’imodoka ashobora kwizera umutekano we n’imodoka mu gihe ayitwaye ku kigero cyo hejuru.
Gufunga imodoka hifashishijwe telefoni ngendanwa

Ubu ni uburyo ushobora kwifashisha porogaramu yabugenewe muri telefoni yawe ku buryo ushobora gufunga imodoka yawe ‘locking’ n’ubwo waba utayegereye.
Bushobora kandi kwifashishwa mu kumenya aho imodoka yawe iherereye, gucana imodoka yawe ‘starting engine’. Ubu buryo bukaba buzwi nka ‘Digital Key’ mu ndimi z’amahanga.
Ubu buryo kandi bukunze gukoreshwa cyane na sosiyete zikodesha imodoka kuko buzifasha mu kumenya aho imodoka zabo ziri.
Guhuza telefone n’imodoka

Iri ryo rimaze kumenyerwa cyane mu modoka zitandukanye. Hamwe naryo utwaye imodoka ntagikenera gasete cyangwa ikindi gikoresho ngo yumve amajwi cyangwa indirimo ashaka kuko rimufasha guhuza telefone ye n’imodoka ku buryo ashobora gufungura indirimbo cyangwa amajwi bikumvikana mu modoka.
Ikindi wamenya kuri iri koranabuhanga ni uko rifasha utwaye imodoka kuba yacomeka telefone ye ‘charging’ atiriwe akoresha umugozi nk’uko byari bisanzwe.
Camera

Iri koranabuhanga rizwi nka ‘360-degree camera’ rifite umwihariko wo kugira camera mu mpande zose z’imodoka, ku buryo rigaragariza umushoferi bya bice biba bigoye kurebeshayo amaso mu gihe atwaye.
Izi camera zikoreshwa cyane mu gihe utwaye imodoka agiye guparika kuko zimuha ishusho y’aho agiye guparika mu mpande zose.
Kwitwara kw’imodoka
Iri ni ikoranabuhanga rihambaye rituma imodoka yitwara yo ubwayo bitagombye umushoferi rizwi nka ‘Autonomous Vehicles (AVs)’. Imodoka zifite iri koranabuhanga zifitemo ubushobozi bwo gukurura amakuru yo mu muhanda ku buryo zishobora kuyakoresha mu gufata icyemezo cy’ibyo zigomba guhita zikora.
Urugero zishobora guhita zifata icyemezo cyo guhagarara cyangwa gukomeza bitewe n’ikiri mu muhanda.
Guhagarika no kuzimya imodoka
‘Remote Shutdown’ ni ikoranabuhanga ryifashishwa ahanini n’inzego z’umutekano cyangwa sosiyete zikodesha imodoka akenshi rigakoreshwa mu gushaka imodoka zibwe.
Iri koranabuhanga ryifashisha GPS mu rwego rwo gushaka aho imodoka yaba iri maze rigahita riyizimya burundu ku buryo nta kindi kintu iyo modoka ishobora kongera gukora habe no kongera kwaka.
Akamaro k’ingenzi k’iri koranabuhanga ni uko ririnda kwibwa kw’imodoka ndetse rikaba ryanakoreshwa mu kugarura izibwe mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
Gupima ubuzima bw’utwaye imodoka
Mu modoka ziri gukorwa ubu n’inganda zitandukanye, hari gushyirwamo uburyo buhambaye bufasha imodoka kumenya amakuru ku buzima bw’uyitwaye cyangwa uwaba ayirimo.
Bimwe mu byo izi modoka zishobora kumenya harimo igipimo cyo gutera k’umutima, umuvuduko w’amaraso ndetse ikanamenya niba uwo muntu uyitwaye cyangwa uyirimo afite umwuka uhagije wo guhumeka muri ako kanya.
Iri koranabuhanga rifasha guha amakuru utwaye imodoka ku buryo hashingiwe ku makuru yatanzwe umushoferi ashobora kumenya ikibazo afite rimwe bikaba ngombwa ko adakomeza gutwara imodoka.
Imodoka z’amashanyarazi
Kuri ubu imodoka zikoresha amashanyarazi zimaze ku menyerwa n’abatari bake ndetse benshi bakaba arizo bari guhitamo gukoresha cyane kubera impamvu zigiye zitandukanye.
Izi modoka zizwiho kutangiza ikirere bitandukanye n’imodoka zikoresha mazutu cyangwa lisansi ndetse zikaba zidatwara amafaranga menshi mu mikoreshereze yazo ugereranije n’izindi.
Ikindi wamenya ku modoka n’uko ubu ukeneye imodoka runaka, iteye mu buryo wifuza ushobora kugana uruganda ukagaragaza umwihariko imodoka izaba ifite, ukaba wayikorerwa neza nk’uko abyifuza.
Umuntu ashingiye ku bimaze kugerwaho mu bijyanye n’iterambere ry’imodoka, yakwemeza adashidikanya ko ikoranabuhanga rizarushaho korohereza imikorere ya muntu mu buzima bwa buri munsi.





Ibitekerezo 0