Imodoka zisaga ibihumbi 475 ni zo Tesla yasabye ko zisubizwa ku ruganda. Izo zirimo 356,309 zo mu bwoko bwa Model 3 zakozwe hagati ya 2017-2020. Izi zifite ibibazo bya camera y’inyuma mu gihe izisaga ibihumbi 119 zo mu bwoko bwa Model S zifite ikibazo cyo kwifungura kw’ikizuru nk'uko byatangajwe n’ikigo cya Amerika gishinzwe umutekano wo mu muhanda, National Highway Traffic Safety Administration (NHTSA).
CNBC yatangaje ko ku modoka za Model 3, camera y’inyuma uburyo yateweho, urusinga rwayo rushobora kwangirika isaha n’isaha kubera gufungura no gufunga boot (inyuma h’imodoka), ku buryo rucitse umushoferi atabona ibiri kubera mu gice cy’inyuma y’imodoka.
Ku modoka za Model S zo ikizuru cy’imbere gifite ibibazo bishobora gutuma cyifungura ntawe ugikozeho, bikaba byateza impanuka kuko umushoferi atabasha kubona imbere mu gihe cyafungutse.
NHTSA yatangaje ko nubwo ibyo bibazo byabonetse, nta modoka ya Tesla irakora impanuka kubera byo.
Si ubwa mbere imodoka za Tesla zivuzwe mu bibazo kuko n’ubu hari iperereza riri gukorwa na NHTSA ku bindi bibazo. Hari nk’imodoka 580 000 ziri gukorwaho iperereza kubera ko zashyizwemo écrans zifashishwa gukina imikino y’amashusho (Video Games) mu gihe ziri kugenda.
Tesla yatangaje ko igiye guhindura ku buryo mu gihe imodoka iri kugenda iyo mikino itazajya yemera gukinika.
Muri Kanama uyu mwaka kandi Tesla yatangiye gukorwaho iperereza kubera ikoranabuhanga ryayo rishyirwa mu modoka ku buryo ibasha kwitwara. Iperereza ryatangiye hamaze kuvugwa impanuka nyinshi zatewe n’iryo koranabuhanga.





Ibitekerezo 0