Ibi kandi byanagarutsweho mu nama yabaye muri Nyakanga 2023 yiswe ‘AI For Good’ y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i Genève mu Busuwisi.
Iki kibazo kiri mu byo ibihugu byo muri uyu muryango byageragezaga gusobanura, ubwo hahurizwagamo robots nyinshi ziganjemo izifite amajwi n’imiterere y’abagore ariko bikagerageza kuvuga ko zakozwe muri ubwo buryo hatagamijwe ikibi.
Hagaragajwe ko izo robots zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence, AI) ziriho mu gufasha gukemura ibibazo byugarije Isi, kurusha izindi mpamvu zose umuntu ashobora kuzitekerezaho.
Muri iyo nama hari ubwitabire bwa robots zitandukanye zirimo iyitwa ‘Ai-Da’ igaragazwa nk’iya mbere mu gushushanya, gutera amarangi no kuririmba.
Hari n’iyitwa Grace itanga ubufasha mu buvuzi, izindi zitwa Sophia, Nadine na Mika ndetse n’iyitwa Desdemona, izi zose zikaba zifite imiterere ya kigore, usibye imwe yitwa Geminoid yakozwe n’Umuyapani Hiroshi Ishiguro akayishushanya na we.
BBC muri Kanama 2023 yanditse ko byagiye bigibwaho impaka kenshi ko kuba izo robots zihabwa kuvuga mu majwi y’abagore bifitanye isano no gupfobya ab’igitsina gore.
Abazikora bajya basobanura ko abantu benshi bafata amajwi y’abagore nk’aho ari yo meza akunze kumvwa na benshi biganjemo ab’igitsinagabo, ibi akaba ari na ko bisobanurwa na Nadia Magnenat Thalmann wakoze iyitwa Nadine.
Ibi byanashimangiwe na Lisa Zevi akaba Umuyobozi w’Ibikorwa bya robot yitwa Ai-Da, avuga ko bayihaye imiterere ya kigore kubera impamvu nziza.
Ati ‘‘Amajwi y’ab’igitsinagore afite umwihariko wo kuba meza haba mu Isi y’ubugeni ndetse n’ikoranabuhanga. Turashaka guha ijwi amatsinda y’abafite umwihariko mu kuzana impinduka nziza.’’
Inzobere mu kumenya imikorere ya robots akabihuza no kumenya ingaruka zazo mu Isi y’ikoranabuhanga umuntu arimo none, Karl MacDorman, avuga ko nubwo abakora izo robots bafite ibisobanuro batanga mu kuba nyinshi zigirwa ingore ku bw’ibyiza, uruhare runini ari uko bikorwa ku bw’izindi mpamvu zitari izo bavuga.
MacDorman kandi yizera ko imyanzuro ifatwa n’abakora izo robots bakaziha imiterere n’amajwi by’abagore bitanga umusaruro munini baba bazizeyemo, ariko ko ibyo ari kimwe mu biterekano (stereotypes) byo kugaragaza umugore nk’igikoresho cyane cyane gishingiye ku gitsina ndetse ko ari uburyo bumwe bwo gutesha agaciro ab’igitsina gabo nko kubagaragaza ko hari ibyo badashoboye gukora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!