Kuva mu cyumweru gishize Rushyashya.net yagize ikibazo, biturutse kuri Sosiyete yo muri Amerika ikora Hosting; mu gihe iki kibazo kiri gushakirwa umuti ngo rushyashya.net isubire ku murongo, abasura iki kinyamakuru bakoresha rushyashya.rw
Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya, Burasa Jean Gualbert yagize ati “ Ubu turi gukorera kuri Rushyashya.rw; buri muntu wese usura Rushyashya yayigeraho ku buryo bworoshye haba kuri ‘desktop’ na ‘version mobile’ nta kibazo kirimo.”
“Abatekinisiye bacu bari gukemura ikibazo cya Rushyashya.net ku buryo mu cyumweru kimwe izaba igaragara. Mu gihe Rushyashya.net izaba yagiye ku murongo bizakorwa ku buryo umuntu uzajya ufungura akoresheje ‘.net’ azajya ahita agera kuri ‘.rw’.
Ikinyamakuru Rushyashya cyatangijwe mu 2000, gisohoka ku mpapuro, kikaba cyarasohoraga kopi zigera ku bihumbi bine mu cyumweru.
Kuva mu 2013 iki kinyamakuru cyatangiye gukorera kuri internet nyuma y’aho ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro byahungabanyijwe n’inkubiri y’ibikorera kuri internet.



















TANGA IGITEKEREZO