Kuri ubu mu Rwanda hari ibigo bitandukanye bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu gushyigikira intego y’igihugu yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.
Ni icyerekezo kizagerwaho binyuze mu ruhare rwa buri wese, by’umwihariko abikorera.
Muri sosiyete zigenga zatangiye gushora imari muri uru rwego harimo itanga serivisi z’ikoranabuhanga, ikanaranguza umwanya wo kubikaho amakuru mu Rwanda, AOS.
AOS Ltd ni Sosiyete Nyarwanda yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma na Korea Telecom (KT) mu 2014, ihabwa inshingano zo kwagura ibikorwa byayo byibanda kuri serivisi zirimo iz’ikoranabuhanga no gutanga ububiko bw’amakuru ku bigo bya Leta n’iby’abikorera.
Iyi sosiyete ku wa 26 Ukwakira 2020, yatangije ubukangurambaga bugamije kwereka ibigo byigenga amahirwe bifite mu kubika amakuru yabyo imbere mu gihugu.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri AOS, Manzi Olivier Rwaka, yabwiye IGIHE ko kubika amakuru imbere mu gihugu bitanga akazi, bikazamura ubukungu, akarusho bikaba uburyo bwo gushyigikira gahunda y’ibikorerwa imbere mu gihugu.
Ati “Ibigo bibika amakuru imbere mu gihugu byoroherwa no kuyageraho mu buryo bwihuse cyane cyane niba ayo makuru akoreshwa n’abatuye mu Rwanda."
“Ikindi cyiza ni uko imbuga zifite amakuru abitse mu Rwanda zishobora kubona ubufasha igihe icyo ari cyo cyose ba nyirazo babukeneye ndetse bakagira akarusho ko kuba bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda. Uretse ibi kandi hari n’inyongera mu kumenya ko amakuru yawe abitswe imbere mu gihugu by’umwihariko ari ay’ingenzi ku Banyarwanda.”
Ibigo bitanga servisi z’ikoranabuhanga byagezweho n’ingaruka za COVID-19 kimwe n’ibindi, ku buryo nabyo bikeneye gufashwa kuvugurura imikorere yabyo.
Umuyobozi wa AOS, Seong Woo Kim, yavuze ko COVID-19 yagize ingaruka ku bakiliya bituma batitabira serivisi uko bikwiye. Avuga ko mu rwego rwo kuborohereza, bagabanyirijwe ibiciro.
Ati “COVID-19 yagize ingaruka nyinshi ku bakiliya bacu, ubucuruzi bwabo bwakozweho na COVID-19 bituma kwishyura bigorana. Turacyatanga umusanzu mu gutuma ibikorwa by’ubucuruzi byongera kuzahuka, tugabanya ibiciro bigera kuri 77% mu kubika amabanga n’inyandiko (web & email), ibiciro bitangirira ku 12 150 Frw ku mwaka (1013 Frw ku kwezi) n’asaga 50% kuri serivisi yitwa Cloud Computing aho ibiciro bitangira kuri 26 275 Frw ku kwezi.’’
Avuga ko usibye kuba bakorana n’ibigo byigenga, basanzwe banakorana bya hafi n’ibya leta mu kurushaho guteza imbere serivisi zibitangwamo.
AOS ifite inshingano zo gutanga umusanzu mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda binyuze mu bisubizo biboneye mu ikoranabuhanga na serivisi zihendutse.
Seong Woo Kim akomeza ati “Turashishikariza imishinga iciriritse, igitangira n’iyindi gukoresha internet, gukangurira ibigo byinshi kubitsa amakuru yabyo mu Rwanda no kugarura ayo babitse mu mahanga. Turifuza no gutangira gukorana n’ibigo byo mu Karere.’’
AOS Ltd yakuye amasomo mu bihe bya COVID-19, ahanini ashingiye ku kunoza uko ikoranabuhanga rikwiye kuba ishingiro ry’imishinga irambye.
Seong Woo Kim ati “Amasomo twize muri iki gihe cya Coronavirus ni uko byinshi mu bigo byavuye mu gukora mu buryo busanzwe bitangira gukoresha ikoranabuhanga mu gukomeza gutanga servisi.’’
“Twabonye ubwiyongere bw’ishoramari ryiyambaje uburyo bw’ikoranabuhanga mu kujyanisha n’igihe serivisi batanga. Ibigo bigomba kwihuza n’ubu buryo bushya bw’imikorere yimakaza ikoranabuhanga.’’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!