00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyitwarire benshi banga urunuka ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 25 March 2022 saa 11:58
Yasuwe :

Aho ibihe bigeze umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga urushaho kwiyongera. Ni ibintu bitazasubira inyuma ahubwo bazakomeza kwiyongera uko ibihe bisimburana iteka umugani wa Padiri mu Misa!

Izi mbuga zikoreshwa n’abantu benshi bo mu byiciro bitandukanye haba imyaka, umuco, imyemerere n’imibereho. Abazikoresha kandi bahahurira n’abantu benshi batandukanye. Buri wese afite impamvu zitandukanye zatumye aza kuri izi mbuga.

Icyakora, hari imwe mu myitwarire y’abantu muhurirayo ishobora kukubangamira rimwe na rimwe igatuma unicuza icyatumye uzijyaho.

Dore imwe mu myitwarire ibangamira benshi nubwo rimwe na rimwe ababikoze baba bumva ntacyo bitwaye:

Ibitekerezo (comments) bikomeretsa

Twese twishimira kubona amakuru mashya kuri Facebook, Instagram, YouTube, WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga dukoresha. Akenshi iyo wishimiye amakuru ubonye, abakoze izi mbuga baduhaye uburyo bwo kubigaragaza haba kwifashisha utumenyetso tuzwi nka Emojis, gutanga igitekerezo n’ibindi.

Ni nako bigenda iyo amakuru usanze ku mbuga nkoranyambaga atakunyuze, cyangwa se ntiwemeranye na mugenzi wawe ku bitekerezo yatanze.

Icyakora, ibi bitekerezo dushyira ku mbuga nkoranyamba akenshi twirengagiza ko abazabireba bafite imyumvire, imyemerere n’imiterere itandukanye, hakaba ubwo ibyo washyizeho utitonze byakomeretsa umuntu aho kumwubaka.

Urugero, iyo umuntu ashyize ifoto ku rubuga, inshuti ze n’abandi bantu batandukanye bashyira ibitekerezo ahabugenewe (comment section) bitewe n’amarangamutima yabo. Hari bamwe barengera bagashyiramo amagambo yo gusebanya bikaba byakururira umuntu kwiheba cyangwa se izindi ndwara zo mu mutwe.

Gushyira hanze ibyo utaherewe uburenganzira

Mu bindi bisa nk’ibyo, harimo gufata ikiganiro wagiranye n’umuntu ukagishyira ku karubanda utabiherewe uruhushya n’uwo mwaganiriye, ugasanga washyizeho n’imyirondoro ye. Ni amakosa akomeye cyane kuko bishobora kugira ingaruka ku wabikorewe.

Niba mukurikira neza, muherutse kumva ku mbuga zitandukanye ijwi ry’umukobwa muri Kigali uvuga uburyo yasuye umuhungu bakundana bakagirana ibihe byiza. Mu bigaragara ni ikiganiro yahaye inshuti ye yizeye, aho kumubikira ibanga birangira amushyize hanze.

Ni ibintu bishobora gutera ihungabana uwabikorewe akaba yafata umwanzuro ugayitse mu buzima, cyangwa se mu kazi bikamubera bibi cyane. Hejuru y’ibyo, biriya ni icyaha gukwirakwiza amakuru utaherewe uburenganzira….

Gutitiriza abantu ngo baguhe amafoto

Niba utari mushya ku mbuga nkoranyambaga, wigeze kuganira n’umuntu mutaramenyana aba akwatse ifoto. Ni umuco mubi weze kuri benshi kandi akenshi ugasanga nta kintu kidasanzwe iyo foto ayishakira cyangwa no kuri profile yawe ikaba isanzweho ariko akarenga akakwaka indi.

Ni ibintu bibangamira benshi ndetse hakaba n’abahita baguhagarika (block) mu kwirinda ingaruka zindi zabikurikira. Ni byiza ko ubanza kumenyana n’umuntu ukamenya ibyo yanga n’ibyo akunda. Ni nko guhura n’umuntu mu nzira, agahita akwaka ibyangombwa cyangwa se akakubaza aho ugiye utanamuzi.

Video calls …..

Guhamagara ku mbuga nkoranyambaga hifashishijwe amashusho (Video Calls) nabyo bireze muri iyi minsi dore ko hafi imbuga nkoranyambaga zose zifite ubwo buryo.

Mu busanzwe ni byiza kuko bituma umuntu avugana n’undi imbonankubone, mugahuza, amarangamutima akaba menshi nka kumwe muvugane muri kumwe.

Nubwo ari byiza siko bikundwa na bose by’umwihariko iyo ubikoze utabiherewe uburenganzira n’uwo uhamagaye.

Ababyinubira bavuga ko kuvugisha umuntu murebana bigusaba kuba witeguye kugira ngo udaterwa ipfunwe n’uko usa cyangwa ahantu uri.

Ibaze umpamagaye kuri video call ndi mu bwiherero, ndi mu buriri cyangwa ahandi hose ntisanzuye?.

Tag zitari ngombwa

Kugira ngo ubutumwa wanditse bugere kuri benshi, abakoresha imbuga nkoranyambaga basigaye bakoresha uburyo buzwi nka Tag, aho wongeraho konti y’uwo ushaka ko ubwo butumwa bugeraho, akabubona byihuse.

Icyakora ni ibintu bibangama akenshi iyo utabanje guteguza uwo ushyiye gukorera Tag kuko bishobora kuba ari ubutumwa butajyanye n’indangagaciro ze n’ibindi, bikamubangamira. Uzasanga abenshi konti zabo barafunze ibyo bya ‘Tag’ ngo hatagira ababinjirira.

Impamvu ni uko ushobora kubyuka ugasanga wahawe ‘tag’ ku butumwa cyangwa amashusho akomeretsa, y’urukozasoni, atukana n’ibindi.

Ubutumwa bwuzuye ibihuha

Ntitwareka kugaruka ku bantu birirwa boherereza abandi ubutumwa bugizwe n’amagambo y’ibihuha, imvugo yo gutera ubwoba. Urugero ni nk’ubugira buti “Nutoherereza ubu butumwa abantu 10 abadayimoni baragutera”, ‘Oherereza ubu butumwa abantu Imana ugukize ibibazo ufite’ n’ibindi.

Usanga ari ubutumwa busa nk’ubugamije gushyira igitutu ku muntu cyangwa kumutera ubwoba, bikaba byakwangiza umwanya we w’ubusa.

Kwiyitirira abandi (Cat fishing)

Hari abantu bakoresha imyirondoro itari iyabo ugasaga biyitiriye abandi bantu kugira ngo bigaragaze mu ishusho runaka ku nyungu zabo. Ibi hari igihe bivamo ubugizi bwa nabi.

Hari n’ubwo ushobora kuvugisha umuntu wamwitiranyije kubera yahinduye imyirondoro bigatuma umubwira ibintu bitari ngomba bikaba byanateza ingaruka mbi ku buzima bwe.

Video Calls zitemeranyijweho zibangamira bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages