00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Instagram igiye guhagarika uburyo bw’ibanga mu kohererezanya ubutumwa: Bisobanuye iki kuri ‘DMs’ zawe?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 May 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2026, urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rurahagarika burundu ikoranabuhanga rizwi nka End-to-End Encryption cyangwa E2EE mu butumwa bugufi abantu bohererezanya.

Kugira ngo ubyumve neza, tekereza wandikiye inshuti yawe ibaruwa, ukayishyira mu isanduku ifungwa n’ingufuri, urufunguzo rw’iyo sanduku rufitwe na babiri gusa; wowe uyohereje n’uwo uyohereje.

N’iyo umukozi w’iposita yagerageza gufungurira iyo sanduku mu nzira ngo asome ya baruwa, ntiyabibasha kuko nta rufunguzo agira. Mu ikoranabuhanga, ibi ni byo bita End-to-End Encryption.

Iyo ubu buryo bukora, ubutumwa wanditse cyangwa ifoto wohereje buhindurwa imibare n’inyuguti bidasomeka mbere y’uko buva muri telefone yawe.

Bukomeza kugenda bumeze gutyo kugeza bugeze muri telefone y’uwo mwandikirana, akaba ari bwo bwongera guhindurwa amagambo asomeka.

Ibi bivuze ko wowe n’uwo mwandikirana ari mwe gusa mushobora kubona ibyo mwavuganye. Na Meta ubwayo, ikigo gicunga Instagram, ntabwo kiba gifite ubushobozi bwo gusoma ubwo butumwa cyangwa kubuha inzego z’umutekano niyo zabisaba.

Meta yatangiye igerageza ryo kuzana ubu buryo bw’umutekano wihariye kuri Instagram mu 2021, buza kugenda buvugururwa mu myaka yakurikiyeho.

Impamvu nyamukuru yatumye butangizwa yari ukugira ngo abakoresha uru rubuga bagire ubwisanzure n’umutekano usesuye mu byo baganira na bagenzi babo.

Meta yashakaga guha abakoresha Instagram ahantu hizewe ho kuganirira batikanze ko hari undi muntu ushobora kwiba ibiganiro byabo. Gusa kuri Instagram, ubu buryo bwakoraga gusa ari uko nyir’ubwite abwihitiyemo akabwemeza.

Ku wa 8 Gicurasi 2026, ubu buryo burahagarara burundu. Impamvu nyamukuru yatumye Meta ifata iki cyemezo ni uko abantu babukoreshaga kuri Instagram bari bake cyane ugereranyije n’abakoresha uru rubuga bose.

Kuba bwari uburyo busaba ko umuntu abwiyemereza byatumye benshi batabwitabira. Byongeye kandi, Meta ifite umurongo mushya wo guhindura WhatsApp ishingiro ry’iri koranabuhanga rya E2EE.

Muri make, Meta iri kubwira abakoresha imbuga zayo ko niba bashaka kuganira iby’ibanga, bakoresha WhatsApp kuko kuri yo ikoranabuhanga rya E2EE ryiyemezamo aho gusaba ko umuntu aryiyemereza.

Ibi bivuze ko Meta ishaka ko Instagram iba urubuga rwo gusangiza amafoto, amashusho n’ibiganiro bisanzwe gusa.

Bivuze iki kuri ‘DMs’ zawe?

Gukuraho ubu buryo bwo kurinda ubutumwa ntibivuze ko ubutumwa bwawe buzaba buri ku karubanda ngo buri wese abubone, ariko hari impinduka nini zizabaho ku mutekano wabwo.

Ubutumwa bwawe buzajya bucungirwa umutekano mu nzira bujya k’uwo wabwohereje, bivuze ko ba rushimusi bo kuri internet batabwinjiramo mu gihe buri koherezwa.

Ariko nibugera mu imashini zibika amakuru [server] z’ikigo cya Meta, buzajya bufunguka. Ibi bivuze ko Meta izaba ifite ubushobozi bwo gusoma cyangwa gusesengura ubutumwa bwawe.

Kubera ko ikigo gishobora kubona ibyo mwandikerana, gishobora kuzajya gikoresha iryo koranabuhanga mu gusesengura ubutumwa hagamijwe kureba niba nta mategeko y’urubuga yishwe, cyangwa kikaba cyakoresha ibyo biganiro mu kwigisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘AI’ ryacyo.

Mu gihe habayeho iperereza cyangwa inzego z’ubutabera zigasaba Meta kugaragaza ubutumwa bwandikiwe kuri Instagram, Meta izaba ifite ubushobozi bwo kubutanga kuko izaba ibufiteho uburenganzira bwo kubusoma, ibintu bitashobokaga mbere hagikoreshwa E2EE.

Niba uri mu bantu bakoreshaga ubu buryo kuri Instagram, ukaba ufitemo ibiganiro by’ibanga utifuza kubura cyangwa ngo bisigare bibonwa na Meta, inama iruta izindi ni ugukurikiza amabwiriza ari muri Instagram, ukamanura [download] ibyo biganiro niba kuri porogaramu yawe ubu buryo butarahagarikwa.

Ku bakunda ko ibiganiro byabo biba ibanga ntimwihebe, kuko urubuga rwa WhatsApp narwo rwa Meta, rwo rufite ubu buryo kandi budasaba ko ubwemeza.

Instagram igiye guhagarika uburyo bw’ibanga mu kohererezanya ubutumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages